I Burasirazuba : Abagore biyemeje kurandura amakimbirane mu miryango

Yanditswe: 07-01-2016

Mu Nteko rusange y’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, abagize uru rwego biyemeje gukora ubukangurambaga bugamije kurandura burundu ikibazo cy’amakimbirane n’ihohoterwa rikorerwa umugore mu muryango, bakomeza gushishikariza bagenzi babo kuyoboka inzira yo kwibumbira muri za Koperative bityo
bakiteza imbere.

Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore bafata kwitabira imirimo iciriritse ibyara inyungu, nk’igisubizo cyabafasha kurandura burundu amakimbirane ndetse n’ihohoterwa rigikorerwa umugore.

Alice Uwingabiye, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko batazatezuka kuri gahunda yo gushishikariza abagore kwibumbira muri za koperative bakihangira imirimo yababyarira inyungu bakiteza imbere.

Ati” Tuzakomeza gushishikariza abagore gukora cyane bibumbira muri za koperative maze biteze imbere, kandi ibi nibiramuka bigezweho ntabwo uzongera kumva ngo umugore runaka yakubiswe cyangwa ngo yahohotewe mu bundi buryo, kuko umugore azaba agira uruhare mu iterambere ry’umuryango kimwe n’umugabo we“.

Uwingabiye akomeza atangaza ko nubwo inzira yo gufasha umugore kugera kw’iterambere ikomeje ngo hari ibyagezweho mu myaka itanu ishize, harimo kuremera abatishoboye, gushishikariza abagore kwibumbira muri za koperative, guca Nyakatsi, kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, gushishikariza abagore kugana ibigo by’imari, kuringaniza urubyaro ndetse n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamaliya, yasabye by’umwihariko abagore bari muri iyi nama ko bakomeza inzira batangiye yo guhindura imibereho yabo bahereye ku batuye mu byaro bakomeza kwiteza imbere kuko na Leta y’u Rwanda ishyigikiye ko abagore bose bakwiteza imbere bagahindura amateka.

Guverineri yasabye kandi abagore ko bashyira imbaraga mu kurandura burundu ikibazo cy’isuku nke ndetse n’imirire mibi,dore ko hari hamwe hakigaragara ibyo bibazo yemeza ko bihesha isura mbi iyi Ntara.

Aba bagore bakaba banagaragarije ubuyobozi bw’i Ntara bimwe mu bikorwa bakora bibafasha gukomeza kwiteza imbere, harimo ubugeni, ubukorikori, ubuhinzi ndetse n’ubworozi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe