ibyo kwitwararika igihe umwana agiye kujya ku ishuri bwa mbere

Yanditswe: 07-01-2016

Muri iyi minsi ababyeyi bari kwitegura kujyana abana babo ku mashuri, muri bo usanga harimo n’abana bagiye kujya ku ishuri bwa mbere. Ku bana bagiye kujya ku ishuri bwa mbere mu gihe cy’ibiruhuko biba ari umwanya wo kubategura neza bikazabarinda kuzahura n’imbogamizi ku ishuri.

Dore bimwe ugomba kwitwararika iyo ufite umwana ugomba gutangira ishuri bwa mbere :

Kwigisha umwana kumenya kwirwanaho : Nubwo umwana azaba afite abazajya bamwitaho ari ku ishuri ntabwo biba bimeze nkuko umwana uri mu rugo aba ameze. Uba ugomba gutangira kwigisha umwana kwirwanaho kugirango igihe biba bibaye ngombwa ajye yifasha. Wamwigisha nko kwiyambika, gufunga inkweto, kwijyana ku bwiherero,…

Kumenya kubana n’abandi : Umwana ugiye gutangira ishuri agomba no kuba azi kubana n’abandi bana ndetse n’abantu bakuru akaba yarabatinyutse ku buryo umunsi azaba yageze ku ishuri akabona abandi bantu atazi bitazamugora kumenyerana nabo.

Kumumenyereza kuba aho ababyeyi be batari : Umwana ugiye gutangira ishuri kandi aba agomba kumenyera gusigarana n’abandi ntaze kurira igihe ababyeyi be badahari kuko baba batazajyana ku ishuri.

Mwigishe ibintu by’ibanze mu bumenyi rusange : Umwana agomba kuba bimwe mu bintu by’ibanze mu bumenyi rusange nk’amazina ye yose, akarere, umurenge, akagari, umudugudu mutuyemo, amazina y’ababyeyi be na telefoni zabo. Ibyo byise biba bizafasha umwana kwagura ubwenge no kudategwa igihe habaye ngombwa kabazwa bimwe muri byo.

Kwiga ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi byo mu ishuri : Bibaye byiza umwana yajya gutangira ishuri waramwigishije kubara kugeza nko ku icumi mu ndimi zitandukanye, kuvuga ibice bigize umubiri we igihe uri kumwoza, gufata ikaramu akandika niyo yaba ashushyanya ibyo ashatse ku buryo ubuzima bw’ishuri butazamugora.

Icyitonderwa : Ibyo wigisha umwana byose bigira umumaro iyo umwana abyiga anezerewe ukabimwigisha bimeza nkaho muri gukina kuko aribyo bimuha imbaraga zo kurushaho gufata ibyo wamwigishije.

Jya ureka uyoborwe n’ibyifuzo by’umwana n’imikino akunda ubigendereho umwigisha ibintu bimwe na bimwe by’ibanze bizamufasha gutangira ishuri yisanzuye adatinya akabifata nk’ibisanzwe.

Ugomba kumenya ko mu myaka ibanziriza kujya ku ishuru hagati y’imyaka 3 n’imyaka 5 aribwo ubwonko bw’umwana buba bufata cyane ukirinda gupfusha ubusa icyo gihe cyiza aba agezemo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe