Amakosa ugomba kwirinda mu myambarire

Yanditswe: 08-01-2016

Hari ibintu abantu bakora mu myambarire yabo ntibamenye ko ari amakosa ndetse badashobora no kuberwa mu gihe bakoze bimwe mu byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Ushobora gusanga umukobwa yambaye ipantaro y’icupa akayambarana n’agapira k’agatopu kanini gafite ijosi rinini,inyuma agashyiraho ikoti rirerire ry’amaboko maze akayazamura mu nkokora,akambara n’inkweto ndende.

Hari ubwo usanga umuntu yambaye nk’imyenda y’amabara avangavanze ariko ajya kumera kimwe hasi no hejuru,ipantaro n’ishati bijya gusa n’inkweto ariko ayo mabara ukabona atarebetse neza.

Ushobora kandi kubona uwambaye nk’agakabutura kagufi cyangwa agasarubeti kagufi kamurekuye kagera ku bibero n’inkweto ndende kandi afite amaguru manini n’impfundiko n’ibibero bikomeye,kuburyo ubona bitari ngomba ko yambara uwo mwambaro.

Hari kandi uwo usanga yambaye ikanzu ndende isabagiye n’ikoti rirerire n’inkweto za boot kandi by’amabara atajyanye na bukeya.

Iyi yose ni imyambarire usanga itagaragara neza ndetse n’uyambaye ukabona bitamubereye rwose nubwo abenshi babikora bumva nta kibazo.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe