Isupu y’igihembe
Igihembe ni ifunguro abantu benshi bakunda rikorwa mu bishyimbo byumye cyangwa se ibikiri bibisi( imitonore). Iri funguro ritegurwa mu buryo bwinshi butandukanye tukaba twabahiteyemo ubu bukurikira kuko bworoshye :
Ibikoresho
- Ibishyimbo waraje mu mazi akonje 250
- Tungurusumu udusate 6
- Inyanya zo mu maconserve ikiyiko 1
- Ikirungo cy’ifu( cumin, asante, simba mbili, ..) ikiyiko 1
- Amavuta ya elayo ibiyiko 2
Uko bikorwa
- Tonora ibishyimbo ho uduhu tw’inyuma ukoresheje intoki
- Teka ibishyimbo mu mazi bimaremo iminota 10
- Shorerana amavuta na tungurusumu ubitereke ku ziko
- Amavuta amaze gushya wongeremo inyanya, n’ikirungo
- Sukamo ibishyimbo uvange
- Ongeramo amazi nka litiro 2 ubireke ku ziko bitogote bimareho isaha imwe
- Igihe cyo kubigabura ushobora kunyanyagizaho umutobe w’indimu
Muryoherwe
Gracieuse Uwadata