Uburyo bwagufasha gukuza umusatsi vuba utawusutse
Hari uburyo bwinshi butandukanye bwo kwita ku musatsi, kandi bworoshye bwagufasha gukuza umusatsi mu gihe gito kandi bitabaye ngombwa ko uwusuka,dore ko abantu benshi bazi ko umusatsi ukuzwa n’ibisuko gusa.
Kuwugirira isuku ukawumesamo nta mwanda ukabije urazamo,bituma umusatsi ukura neza kandi ntucikagurike kuko kuwumesamo harimo umwanda mwinshi bituma ucika.
Kuwusigamo amavuta aworoshya ni kimwe mu bifasha umusatsi gukura neza kuko urambuka kandi ugasokoreka neza ntawusigara mu gisokozo.
Kuwusuka ibituta ugiye kuryama nabyo ni ubundi buryo bufasha umusati gukura neza no kurambuka ndetse mu kuwusokoza ntibigorane ngo usange ucika.
Kuwumutsa neza mu gihe wawumeshemo nabyo bituma ukura kandi ntucike kuko iyo uwusizemo ugitose birawangiza ukazamo n’imvuvu.
Irinde kunyagiza umusatsi mu gihe cy’imvurawibuke kwitwikira cyangwa kwambara ingofero kuburyo nta mvura iwukoraho.
Ntukadefirize umusatsi wawe inshuro nyinshi ahubwo biba byiza iyo udefirije nibura inshuro ebyiri mu mwaka,kandi ukirinda gukoresha amoko ya produits atandukanye.
Uku niko wakwita ku musatsi wawe ukawurinda gucika kandi ugakura vuba,udakoresheje ibisuko,ahubwo binyuze mu kuwitaho gusa.
Source ;madivas
NZIZA Paccy
Ibitekerezo byanyu
13 janvier 2016, 07:06, yanditswe na uwimana josee
ndabaza niba abafite imisatsi ya naturere bo ntaburyo bubaho bwatuma ikura vuba
2 février 2016, 02:21, yanditswe na NYIRIMANA Divine
Nabazaga amavuta meza wakoresha yoroshya umusatsi kuko hari menshi atandukanye kandi quality yayo iratandukanye
2 février 2016, 02:22, yanditswe na NYIRIMANA Divine
Nabazaga amavuta meza wakoresha yoroshya umusatsi kuko hari menshi atandukanye kandi quality yayo iratandukanye
12 février 2016, 02:42, yanditswe na UWIMBABAZI CLAUDINE
MURAKOZE KUTUGIRA INAMA .
NDABAZA VITAMIN UMUNTU YAKORESHA UMUSATSI UKARUSHAHO KUBA MWIZA.