Amakanzu y’ibitenge wadodesha,ufite amaguru maremare

Yanditswe: 11-01-2016

Hari ubwo umukobwa aba afite amaguru maremare kuburyo yumva amuteye ipfunwe kubera uburebure bwayo,ugasanga akunda kwiyambarira amapantaro cyangwa amakabutura gusa,hari hari na moderi z’amakazu ataratse abera umuntu uteye atyo.

Ufite ikibazo cy’amaguru maremare wakwambara wadodesha ikanzu y’amaboko maremare agarukiye mu nkokora ikaba igufashe hejuru,maze ikaba itaratse hasi ariko bidakabije kandi igera munshi y’impfundiko.

Ushobora nanudodesha ikanzu irangaye mu bitugu ikaba ikwegereye igice gito cyo hejuru maze ikaba itaratse kuva mu nda kumanura,ikaba igarukiye munsi y’amavi gato.

Ku muntu muremure kandi ufite n’amaguru maremare ashobora nanone kwambara ikanzu y’igitenge y’igitenge imurekuye,ikaba itaratse nk’umutaka kandi igera munsi y’impfundiko.

Ufite amaguru maremare ariko ateye neza,wanadodesha ikanzu ngufi itaratse nk’umutaka ikaba nayo igufashe cyane igice cyo hejuru nta maboko ifite,ikaba igarukiye hejuru y’amavi.

Izi nizo moderi z’amakanzu y’ibitenge ataratse wadodesha,mu gihe ufite amaguru maremare kandi akunda kugutera ipfunwe ukabura umwenda wakwambara utari ipantaro cyangwa amakaburura.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe