Umwana ugaragaza ubugome mu bandi bana nuko wamufasha

Yanditswe: 11-01-2016

Abana bari hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itatu bashobora kugaragaza ubugome n’ubushotoranyi hagati y’abandi bana bigatangira gutera umubyeyi ubwoba kuko aba abona ko umwana afite imyitwarire mibi. Mu gihe umwana wawe muto wo muri icyo kigero yatangiye kugaragaza ubugome no gushotora abandi bana dore uko wamuhindura :

Banza umunye ikintu gitera umwana umushiha akaba yakubita abandi bana :
Hari ubwo umwana ashobora kwigaragambya kuko hari impamvu ziri kubimutera nko kuba ashonje, kuba ari kumwe n’abana benshi ahantu hato, ashobor ano kuba yambaye ibintu bimubangamiye umujinya akawutura abandi bana. Iyo ubonye impamvu ibumutera wayikemura ushaka uko wabikemura byihuse.
Mwerekere imyitwarire mwiza :

Kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itatu umwana ashobora kwiga imyitwarire iboneye. Hari ubwo umwana aba akorera abandi bana ibyo akubonaho, niba umukubita cyane nawe akaba yakubita abandi bana cyagwa se akajya abarya inzara, akabatuka abikuye ku babyeyi be.

Hari ubwo kandi umwana yabyigana abikuye ku bandi bana baba bari kumwe nko ku ishuri n’ahandi. Iyo ubona utazi aho yakuye iyo mico igihe abikoze jya uhita umubwira ko ari bibi umwereke ikindi cyiza yakogombye gukora.

Urugero niba umwana umubujije gukor aikintu kibi ukabona araguhindukiranye agukubise urushyi, jya umubwira ko ibiganza by’abana bidakoreshwa mu gukubita ba mama wabo ko ahubwo bikoreshwa mu kubahobera no kubasuhuza uko ubivuga abe ariko ubikora.

Jya umuha ibihano igihe akubise abandi bana

Niba akunda kurwana n’abana bakina jya umutandukanya nabo abone ko ari nk’igihano abonye. Mushyire ahantu ha wenyine aband bana bakomeze bakine iminota mike umugarure umwereke ko agomba gukina n’abandi bana atabakubaganira kandi ko niyongera umuha igihano gikomeye ku cyo yabonye mbere.
Mwereke ko iyo akubise abandi bana bababara

Kumwereka ko abandi bana bababara iyo abakubise ntibivuga ko nawe uri mu bumukubite jya ufata ikiganza cye ukimukubitishe nubwo atababara kimwe no kuba akubise undi ariko hari ububabare yumva.

Niba umwan wawe yarahoze yitwara neza ariko ukabona nyuma ahinduye imyitwarire atangiye kujya arwana no gukor aibikorwa by’ubugome bitandukanye ku bantu bakuru no ku bandi bana, banza umenye impamvu iri kubitera umenye niba abyigishwa n’abandi bana, umukozi umurera, abireba kuri televiziyo cyangwa se akaba abiterwa no kuba yarahinduye imibereho ye, nko kuba yaratangiye kujya ku ishuri.

Umwana ugaragaza imyitwarire irimo ubugome kuri iyi myaka ashobora kwihindura ubwe mu gihe amaze kumenya ko ibikora byiza byiturwa ibindi byiza, akaba yanabifashwamo no kumenya kuvuga akaba yakoresha kuvuga mu mwanya wo kwirwanaho akoresha ibikorwa igihe hari icyitagenda nkuko abishaka.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe