Carli Lloyd, umugore wabaye umukinnyi w’umwaka ku isi

Yanditswe: 12-01-2016

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mutarama, 2015 ubwo FIFA yatangaga Ballon d’or ku mukinnyi w’umugabo witwaye neza mu mwaka wa 2015, hanahembwe umugore wabaye mukinnyi mwiza w’umwaka wa 2015 ku isi, akaba yarabaye umunyamerikakazi Carli Lloyd.

Carli Lloyd niwe wagizwe umukinnyi w’umwaka wa 2015 ku isi mu gihe igihembo nyamukuru cya ballon d’or cyegukanywe na Lionel Messi.

Lloyd yabonye amajwi agera kuri 35% y’abamutoye, akaba yatangaje ko yishimiye kuba yagee ku nzozi ze yahoraga yifuza kuageraho.

Yagize ati ; “ Izi zari inzozi zanjye kuva natangira gukinir aikipe y’igihugu cyanjye. Celi ana Aya twari duhanganye ni abakinnyi beza kandi mu by’ukuri nabo bari bakwiye iki gihembo”
Ku mwaka ye 33 Lloyd, yagiye akora ibikorwa byinshi bitandukanye yigaragaza mu mukino w’umupia w’amaguru, ndetse no mu gikombe cy’isi cy’abagore giheruka kubera muri Canada akaba yarafashije ikipe ye kwitwara neza.

Lloyd yari ahanganye na Aya Miyama wo mu Buyapani na Celia Sasic wo mu Budage.

Source : FIFA
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe