Imyenda ibera abafite amaguru abyibushye kandi angana hose

Yanditswe: 24-07-2016

Hari imyenda ibera umukobwa cyangwa umudamu ufite amaguru abyibushye cyane cyane kuri bamwe bakunze kuba bafite,angana hose kuva hasi kugera hejuru,kuko hari ubwo bamwe bateye batyo batamenya imyenda ibabera kuruta indi.

Umuntu ugite amaguru abyibushye ajya kungana hose akaba akunda amapantaro, aberwa n’ipantaro y’ijinisi ariko ifite itari icupa hasi ahubwo ikoze bisanzwe noneho amaguru akuzuramo ,bitandukanye no kuba yakwambara ipantaro ya kora.

Amaguru mabibi akndi abyibushye hose aberana no kwambara ikanzu cyangwa ijipo itaratse kandi itari ngufi cyane cyangwa ngo ibe ndende bikabije ahubwo ikaba igera nko munsi y’amavi.

Nanone kandi bene ayo maguru iyo akabije kubyibuha igice cyo hasi,umuntu aberwa no kwiyambarira ipantaro y’itisi imurekue hasi kuburyo itereana neza imiterere y’amaguru ye.

Hari aandi maguru usanga abyibushye ariko anateye neza kuburyo atabyimbye bikabije,aho uyafite we yakwambara ikanzu ngufi imwegereye cyane ya mini,aho kwambara ikanzu ndende imufashe cyane.

Iyi niyomyambaro ibera abakobwa cyangwa abadamu bafite amaguru abyibushye ,cyane cyane bamwe bagira asa n’anagana hose kuva hasi kugera hejuru.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe