Ubucukumbuzi ku bwandu bw’umuyoboro w’inkari (Urinary Tract Infections).

Yanditswe: 12-01-2016

Mu bucukumbuzi bwakozwe n’itsinda ry’inzobere mu bijyanye n’imikoreshereze y’imiti ryagaragaje ko Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (mu cyongereza Urinary Tract Infection-UTI), ari indwara imaze kuba gikwira kandi yibasira abagore kuruta abagabo,bamwe ntibayivuze cyangwa bakagira isoni zo kuyisuzumisha abandi bakayitiranya n’izindi ndwra zibasira imyanya myibarukiro y’umugore.

Iri tsinda ryatangaje ko impamvu nyamukuru ituma iyi ndwara yibasira abagore cyane kurenza abagabo nuko umuyoboro wabo w’inkari ari mugufi kurenza uw’abagabo kandi nanone inyariro ryabo ryegereye cyane umwoyo,ndetse umugore umwe muri babiri yandura iyi ndwara kandi abenshi irakira ikagaruka.

Ese ubu burwayi buterwa n’iki ?

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunze kwitwa infection iterwa ahanini na mikorobe izwi nka Escherichia coli ikaba ubusanzwe iba mu mara manini (gros intestine/large intestine). Mu kwituma rero hari igihe iyi mikorobi isohoka ikagana mu muyoboro w’inkari nuko ikazamuka igana mu ruhago kandi iyo itinze kuvurwa igera no mu mpyiko.

Gusa nubwo abagabo batayirwara cyane ariko iyo bayirwaye irabakarira kurenza abagore.
Umugabo rero iyo akoranye imibonano idakingiye n’umugore urwaye iyi ndwara nawe ahita ayandura. Bivuzeko nawe iyo ayikoze nundi mugore ayimwanduza, gutyo gutyo.

Ni ibiki byongera ibyago byo kwandura ?
1. Icya mbere ni isuku umaze kwituma. Kirazira kikaziririzwa Ku bagore kwihanagura uganisha imbere. Ahubwo uhera imbere usubiza inyuma.
2. Imibonano idakingiye nayo irayikwirakwiza
3. Gutwita, kuba urwaye kanseri y’uruhago, nabyo byongera ibyago byo kwandura.
4. Kuba urwaye diyabete
5. Kuba ukoresha agapira ko mu gitsina mu kuboneza urubyaro, kuba ukoresha spermicide, nabyo byongera ibyago byo kwandura.
6. Udukingirizo natwo dushobora gutuma uramutse ukoreye aho nyuma yo kugakoresha byakongerera ibyago byo kwandura.
7.Gukoresha imisarane rusange yo bicaraho nabyo byongera ibyago.
8.Gukoresha isabune woza mu gitsina kimwe no gukoresha Imiti ya antibiyotike cyane, biri mu byongera ibyago ku bagore kuko bigabanya bagiteri zo mu gitsina za ngombwa.

Ese iyi ndwara irangwa n’iki ?
Nugira kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso ubona uzihutire kwisuzumisha :

  • *. Kubabara no kokera uri kunyara
  • *. Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke
  • *. Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi
  • *. Kumva unaniwe cyane ukanahondobera
  • *. Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso
  • *. Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriro

Iyi ndwara ivurwa ite ?
Akenshi abantu kubwo kwitiranya iyi ndwara n’imitezi cyangwa trichomonas, bituma bayivura nabi ikajya igaruka.

Imiti yayo (gusa ntiwemerewe kuyifata utayandikiwe), ni umwe cyangwa ibiri mu yikurikira :

  1. Cotrimoxazole(bactrim)
  2. Ciprofloxacin
  3. Amoxicillin
  4. Norfloxacin
  5. Levofloxacin
  6. Azithromycin
  7. Nitrofurantoin
    Iyi miti ifatwa hagati y’iminsi 5 na 14 bitewe n’uburemere bw’indwara.
    Iyo uri kuyifata usabwa kunywa amazi menshi cyangwa umutobe w’inanasi
    Iyo ukorana imibonano n’abantu batandukanye, usabwa guhita unywa ikinini kimwe cya ciprofloxacin nyuma y’imibonano.

Ibyo kurya wakifashisha

Umutobe w’inanasi, umutobe w’indimu, bicarbonate de soude, amazi meza kandi menshi, inkeri zitukura (cranberry juice), nibyo byo kurya no kunywa wakifashisha mu gihe urwaye iyi ndwara.

Ibyo ugomba kwirinda
Muribyo harimo isukari, inzoga, soda zose, ibyo kurya bipfunyitse, ibirungo (asante, simba mbili, ...), urusenda, ikawa.

Iyi ndwara nayirinda nte ?
Mu kuyirinda kurikiza aya mabwiriza :

  • *. Niba ugiye kunyara, igihe ubishakiye hita ubikora kandi urindire zishiremo neza.
  • *. Mu kwihanagura urangije kwituma, uhera imbere usubiza inyuma (cyane Ku bagore)
  • *. Nywa amazi ahagije
  • *. Jya usukura igitsina mbere y’imibonano kandi nurangiza kuyikora wihagarike (unyare).
  • *. Ambara amakariso akoze muri cotton kuko arinda kugira ibyuya. Ayakoze muri nylon kimwe na za collant byongera gututubikana mu myanya ndangagitsina.
  • *. Irinde niba bishoboka imisarane rusange yicarwaho.
  • *. Irinde imibonano n’abantu batandukanye.

Ngibyo ibijynye n’iyi ndwara ya infections ikunze kwitiranwa n’izindi zitandukanye nazo zibasira imyanya myibarukiro y’umugore,dore ko akenshi ziba zifite ibimenyetso bisa n’iby’izi ndwara zindizavuzwe haruguru.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe