Umukobwa wanjye yantwaye umugabo ariko narababariye

Yanditswe: 13-01-2016

Mercy Igoki ni umugore w’imyaka 48 ufite abana babiri akaba ari umunyakenya. Mu buhamya bwe avuga uko umukobwa yareraga yita umwana we nkuko amategeko abimwemerera yamutwaye umugabo, agata umutwe ariko nyuma akaza kuruhurwa no kubababarira.

Yagize ati : “ Amazina yanjye nitwa Mercy Igoki mfite imyaka 48. Ndi umwarimukazi kuri ubu nkaba nkora muri Pan Africa Christian University. Nubwo inkuru yanjye yo mu myaka icumi ishize yantesheje umutwe, ndababwiza ukuri ko byambereye ishuri rikomeye.

Muri iryo shuri naboneyemo impuhwe z’Imana kandi nigiramo isomo rikomeye ryo kubabarira. Nize kandi icyo urukundo nyarwo ruvuze n’icyo inshuti nziza zisobanuye mu buzima bwa muntu. Nifuza ko ubu buhamya bwagirira umumaro buri muntu wese mu rugendo arimo akamenya kubabarira aho guheranwa n’agahinda no kwifuza gupfa.

Mfite abana babiri b’abahungu umwe afite imyaka 23 undi afite imyaka 20. Muri 2006 nahuye n’umwana w’umukobwa w’imfubyi wabaga mu kigo cy’imfubyi, numva ndamukunze nifuza kumuzana mu rugo nkamurera nk’umwana wanjye akambera umukobwa kuko nari mfite abana b’abahungu gusa. Nabivuganye n’umugabo n’abana twemeranya kumuzana tukamurera.

Kuva ku munsi wa mbere twabanye neza. Yari afite imyaka 16 arusha imyaka itatu umuhungu wanjye w’imfura. Naramukundaga cyane nk’umukristu nkumva ko ari umukobwa wanjye bwite. Rimwe iyo twabaga turi mu gikoni namubwiraga ukuntu nzamukoreshereza ubukwe bwiza nk’uko ababyeyi be bakabigenje.

Nyuma naje guhagarika akazi k’ubwarimu kuko nari narakoze impanuka nkavunika. Mbonye bampaye ikirukuhuko nahise ntekerez a kuba najya kwiga muri uwo mwaka bampaye kuko byo bitari bivunanye nko kwigisha. Nagiye kwiga kuri muri kaminuza ya bamethodistes muri Meru. Nashoboraga kumarayo igihe kirekire nk’ibyumweru bitatu ntaragaruka mu rugo

Nagarutse mu rugo muri 2008 ubwo umukobwa wanjye ( umwe yareraga) yari asoje amashuri yisumbuye, numva telefoni irampamagaye y’umuturanyi wanjye ambaza ku bijyanye n’umukobwa tubana mu rugo, mubwira ko ari umwana wanjye . Nyuma yaje kumwibariza amubwira ko ari umwana turera.

Nyuma yaje kongera kumbwira ati : “ Umenye ko uriya mukobwa mubana atakiri umwana wawe ahubwo musigaye musangiye umugabo !”

Narababaye cyane kuko nta kintu na kimwe nakekaga . Nafashe umwanzuro wo kuzabigenzura nza kubona ko bafitanye ubucuti budasanzwe.

Nagize uburakari bwinshi, ngize ngo mbibajije umugabo arambwira ngo nijye wamuzaniye uwo mukobwa. Namusabye ko yareka uwo mukobwa akagenda aransubiza ngo : “

Ushobora kumwirukana mu rugo ariko nturi bumwirukane mu mutima wanjye”
Narababaye, ndumirwa nibaza ukuntu turi abakristu tumaze imyaka igera kuri 17 tubwiriza ubutumwa, n’ukuntu nahuye n’umugabo wanjye twiga mu mashuri yisumbuye ayoboye itsinda ry’abanyeshuri basenga none ibi bikaba bitubayeho.

Hashize amezi n’amezi ariko uko twageragezaga kubiganiraho, ibintu byarushagaho kugenda nabi. Twakinaga umukino wo kwitana ba mwana, umukobwa wanjye we yajyaga anampamagara akantuka. Abana bari bazi ibiri kuba mu rugo rwacu ariko ntibagire icyo bavuga. Twabayeho muri ubwo buzima kugeza muri 2010.

Ubwo hagati aho ku rusengero nsengeraho bari barampaye inshingano zikomeye kuko batari bazi iby’urugo rwacu ariko natekereza ko ngomba kuba urugero rwiza nkumva sinzabishobora n’ibibibazo by’urugo mfite. Nabiganirije Pasiteri mukuru.

Maze kwemera inshingano umugabo wanjye yatumiye abana barasohokana arabatuma ngo baze kumbwira ko tutazongera kubana ukundi. Narababaye nibaza ukuntu atumye abana ngo abe aribo baza kumbwira.

Hashize igihe mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wakurikiyeho nafashwe n’agahinda gakomeye nkumva ndi gushinja Imana kuba yaratumye ibyo byose bimbaho. Nashatse gusaba gatanya ariko nsanga ibintu byabaga bayanditse ku mugab gusa kubera kumwizera ndetse bimwe na bimwe yaratangiye kubigurisha.

Abantu batangiye kugenda bamenya ibyambayeho bamba hafi, cyane cyane abo mu rusengero ngera ku rwego rwo guhitamo inzira yoroshye yo kubabarira ,nyamara mbere numvaga nshaka gupfa kandi nkumva ntazapfa njyenyine.

Tariki ya 5 Kamena, 2005 nagiye mu gashyamba kegereye Nairobi ndasenga cyane, niriza umunsi wose ndira ariko ubwo nahavaga numvise umutwaro nari nikoreye unkuweho kuva uwo munsi natangiye kumva nongeye kugira ubwisanzure

Kuri ubu nubwo umugabo yafashe umwanzuro wo kunyambura abana kugirango abone uko akomeza kubafasha mu buryo bw’amafaranga ntibyambabaje cyane kuko ahanini baba bari ku ishuri, iyo bariyo ngerageza kubasura uko nshoboye. Ubu meze neza ndi kwigira impamyabumenyi y’ikirenga( PhD) mu icungamutungo n’Ubuyobozi. Ndacyakunda urugo kuko nzi neza ko urugo ari impano itangwa n’Uwiteka.

Source : Parentsafrica.com

Ibitekerezo byanyu

  • yooo ueakoze cyane kubuhamya bwiza utanzee ako uhumure imana irareba byose niyo icontrora buri kimwe cyoseee harubwo uzabona impamvu yabyo nezaaaaa

  • Erega umwana w’umuntu hano ku isi ntaragera aho satani atarasa. Ni nayo mpamvu burya abashakanye badakwiye gushidukira kubaho mu buryo butandukanye,ndashaka kuvuga umwe aba hano undi hariya. Tubyita umugisha kandi kweli rimwe na rimwe ni byo,ariko buri cyemezo nk’icyo muba mugiye gufata muba mugomba kugira umwanya uhagije wo kugisengera mbere y’uko mugikora cyane cyane Abakristu basenga ubwo murabyumva.

  • Erega umwana w’umuntu hano ku isi ntaragera aho satani atarasa. Ni nayo mpamvu burya abashakanye badakwiye gushidukira kubaho mu buryo butandukanye,ndashaka kuvuga umwe aba hano undi hariya. Tubyita umugisha kandi kweli rimwe na rimwe ni byo,ariko buri cyemezo nk’icyo muba mugiye gufata muba mugomba kugira umwanya uhagije wo kugisengera mbere y’uko mugikora cyane cyane Abakristu basenga ubwo murabyumva.

  • Ariko rero twakizwa twagira abagore bakwiye kwibuka ko gukizwa bitavanaho ko umugabo ari umugabo umugore akaba umugore. Ntabwo ari ugupfa kuzana abantu mu rugo. Non. Njye nanahitamo kumufashiriza aho ari ariko ataje gusambaguza iby’urugo rwanjye. Mugire ubwenge

  • UWITEKAGUHIRE KOMEZAKWIHANGANA

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe