Tanzaniya : Amavugurura yageze mu baganga bakuriramo abagore inda

Yanditswe: 13-01-2016

Kuva prezida mushya wa Tanzaniya yatangir aimirimo ye, Leta ya Tanzania ikomeje gukora amavugurura atandukanye muri kuri ubu hakaba hatahiwe abaganga bihaye kujya bakuriramo abagore ind aku buryo butemewe n’amategeko.

Ministri w’intebe mushya wa Tanzaniya Kassim Majaliwa yihanije abaganga biha gukuramo inda ababagana mu buryo butemewe n’amategeko, ababwira ko bazahabwa ibihano bikomeye igihe bafashwe.

Leta ya Tanzaniya yihanije abagana baba abo mu mavuriro yigenda n’aya leta ibasaba kureka ibyo bikorwa bigayitse kuko bari mu batuma abakuramo ind amu buryo butemewe n’amategeko biyongera.

Gukuramo inda muri Tanzaniya ubusanzwe ni igikorwa kinyuranije n’amategeko keretse iyo bikozwe mu gukiza ubuzima bw’umwana n’umubyeyi umutwite. Iyo bitabye ku bw’izo mpamvu uwakuyemo inda n’uwamufashije bahanishwa igihano kiger aku mwaka 14 bari mu gereza.

Nubwo Tanzania ifite amategeko ahana abakuyemo inda akakaye, ntibiyibuza kuza mu bihugu bifite umubare munini w’abagore bakuramo inda n’abapfa babyara nkuko bigaragazwa na raoprp ya UNFPA, abagore bapfa babyara bari ku 454 mu bagore 100,000

Leta ya Tanzaniya ivuga ko ahanini izi mpfu ziterwa no gukuramo inda aho usanga abagore n’abakobwa bajya mu mavuriro mato atabifitey ubushobozi bikabaviramo urupfu.

Ibyo byatumye ministiri w’intebe wa Tanzaniya Kasim Majaliwa asaba abaganga guhagarika gukuramo inda ku buryo bunyuranije n’amategeko, bitabaye ibyo bagashakairwa izindi ngamba.

Yagize ati ; “ Ibi bikorwa bitemewe n’amategeko ntabwo byemewe na hato. Abagangaga bagize akamenyero uyu muco ntabwo bazarama . sinshaka kumva ko ibyumba by’ababyeyi bikorerwamo ubwicanyi mu kuvutsa ubuzima abana bakagombye kuvuka.”

Source : yahoo
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe