Dore uburyo bwagufasha kugirira isuku itapi y’ubudodo

Yanditswe: 13-01-2016

Itapi imeze nk’umwenda cyangwa ikoze mu budodo ikunda kwandura vuba kandi ikabika umwanda cyane,ugasanga irimo umukungugu ushobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero mu gihe nta suku ihagije ikorewe.

  • 1.Rambura tapi ahantu habona,utoragureho utwanda twose tugaragara twaba udupapuro cyangwa indi myanda yose ikunda kujya mu ndodo za tapi igaheramo.
  • 2.Koresha icyuma cyabugenewe bita vaccum gakoreshwa mu gukubura tapi,kavanamo umukungugu n’utundi twanda duba twafashemo.
  • 3.Genda ukizengurutsa mu bice byose kuburyo nta na hamwe hasigara utakihanyujije.
  • 4. Fata agatambaro gafite isuku ugende uryamisha ubudodo bw’itapi kuko buba bwahagaze kandi bujagaraye kubera ko kiriya cyuma uba wanyujijeho.
  • 5. Igihe tapi iriho ibizinga by’ibintu byamenetseho upurizaho spray yitwa hydrogen peroxide,ku icupa ryayo haba handitseho ‘’carpet cleaner spray’’ugahita uhanagura n’amazi ashyushye.
  • 6. Ushobora nanone gukoresha vinegere nkeya ivanze n’amazi ukahahanaguza,ikizinga kikavaho.
  • 7.Iyo ugiye kumesa tapi ntabwo urindira ko isa nabi cyane ahubwo uyimesa nta mwanda mwinshi ifite kugira ngo ize gucya neza kandi vuba,waba ukoresha imashini cyangwa uyihanaguza intoki.
  • 8.Iyo ukoresha imashini yagenewe guhanagura tapi ukoresha uruvange rw’amazi nisabuni y’amazi isanzwe ikoreshwa mu kuesa cyangwa isabuni y’ifu nkeya kuko iyo ukoresheje nyinshi yangiza tapi.
  • 9.Iyo umaze kuyihanagura uyanika ku zuba cyangwa ukayishyira ahantu hari umuyaga mwinshi,kandi haba ari mu ntu ugafungura amadirishya n’inzugi by’icyumba irimo,ushobora no gukoresha na ‘’air conditioner’’ iri kuri dogere ziri hagati ya 72-78, mu gihe kingana n’amasaha 24,kandi amadirishya n’inzugi bifunguye..
  • 10.Mbere yo kuyisubiza aho yari isanzwe iteguye ubanza kuhakora isuku ihagije,kandi ukirinda kongera kuyihategura ahatarumuka nayo itaruma neza kuko bituma izana umwuka mubi mu nzu.

Icyitonderwa ;itapi y’ubudodo igomba gukorerwa vacuum inshuro 2 mu cyumweru kugira ngo hirindwe umwanda wagira ingaruka ku buzima bw’umuntu cyane cyane kwaniza imyanya y’ubuhumekero,kandi ukirinda kuyikandagiraho n’inkweto cyangwa n’ibirenge bisa nabi..

Ubu nibwo buryo wakwita ku isuku ya tapi yo kutegura hasi ikoze mu budodo,kandi bikayirinda kuba yakwanduza indwara z’ubuhumekero kubera umukungugu ukunda kwihishamo.

Source ;wikihow

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe