Impamvu zitera abakozi bo mu rugo kugenda batunguranye

Yanditswe: 13-01-2016

Iyo ufite umukozi wo mu rugo akagenda agutunguye bikugiraho ingaruka nyinshi kuko muri gahunda zawe uba utarabishyizemo, rimwe na rimwe ugasanga hari ababasigir abana bakajya gushaka ubuzima wabura uwo umusigira ugasiba, n’zindi ngaruka zitandukanye zigera ku mukoresha.

Abakozi batandatu twangariye bamaze igihe bakora akazi ko mu rugo bane muri bo bavuga ko batajya bafata umwanya munini wo kumenyesha abakoresha babo ko benda kugenda, bakaba bavuga uko gutunguza abakoresha babo ko bagiye kwigendera babigize umuco kubera impamvu zimwe batubwiye zituruka ku bakoresha babo izindi zigaterwa nabo ubwabo.

Umwe muri bo twaganiriye yavuze ko impamvu imutera kugenda atunguranye ari ubuhemu yakoewe naho yakoze bwa mbere nyuma yo kubamenyesha ko agiye kugenda.

Uwitwa Bizimana twaganiriye yagize ati : “Maze imyaka isaga icyenda nkora aka kazi ariko sinjya nteguza ko ngiye kugenda kuko ntinya kuzahura n’ibibazo nk’ibyo nagiriye aho nakoze bwa mbere nkiza muri Kigali.

Aho nakoze bwa mbere nababwiye ko ngiye kugenda bandimo amezi abiri mbabwir a itariki nzagendera haburu ukundi kwezi ubwo bikazaba bibaye amezi atatu batampembye, maze bahita bazana undi mukozi ako kanya aho nasabye akazi bataranyemerera, bahita banyirukana mbura aho ngana batanampaye amafaranga yanjye. Ubu nyine nafashe umwanzuro wo kujya nshaka ahandi akazi bucece nkabatungura kuko nabo iyo bagiye kudusezezerera ntibaduteguza ubona bakwirukana niyo haba nijoro”

Iradukunda nawe ni umukobwa umaze igihe kitari gito akora akazi ko mu rugo avuga ko we iyo ngeso yo kugenda adasezeye yayicitseho kuko yabikoze ashukishijwe akazi keza agasanga baramubeshyaga.

Yagize ati ; “ Aho nakoraga twari duturanye n’umugore uzirana na mabuja abonye tubanye neza ashaka kunjyana ngo asigare aririra mu myotsi. Yanshakiye akazi ahandi amwbir ako bazampemba amafaranaga menshi akubye kabiri ayo nakoreraga, mpita ngenda ntabivuze n’amafaranga bari bandimo sinayahembesha ngo ntabura akazi keza, maze ngeze aho bari banshakiye nsanga baranambeshye kandi abantu baho bagira n’umushiha mpita mpava. Kuva ubwo sinkirukira akazi bambwiye gutyo uko niboneye. Ubu iyo ndambiwe gukora ahant ndabasezera ku buryo igihe nzashaka kugaruka nzagaruka bakanyakira’

Yambabariye Yvonne umaze imyaka irindwi akora akazi ko mu rugo avuga ko hari ubwo kugenda badasezeye babiterwa no kuba abakoresha babo babafata nabi bagahitamo kugenda batavuze rimwe na rimwe bakaniba ibyo bihemba.

Ati ; “ Iyo ubona umukoresha wawe agufata nabi nta rukundo agira ntiwakirirwa umusezera. Ujya kuhava mwarabaye abanzi ugahitamo kumutungura nka nijoro uzagenda mugitondo cyangwa se ukamubeshya ko iwanyu bafite ibibazo. Hari n’umusore w’inshuti yanjye nzi ba bosi be bambuye, maze bagiye ku kazi yiba radiyo arayijyana arayigurisha”

Ababyeyi bamwe twaganiriye bavuga ko ikibazo cy’abakozi bo mu rugo bagenda batunguranye cyamarwa no kuba ibigo bitanga abakozi bo mu rugo bashyirwamo ingufu ,abakozi bo mu Rwanda nabo bazajya bakora amasezerano n’abakoresha babo, bakaba baturuka mu bigo runaka ukamenya ko igihe umukozi agiye ataguteguje ujya kubibaza ikigo cyamuguhaye.

Izo ni zimwe mu mpamvu zitangwa n’abakora akazi ko mu rugo zibatera kugenda batunguranye cyangwa se rimwe na rimwe bakaba banagenda batabivuze.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe