Dore moderi zigezweho z’imyenda idodeyemo indi imbere

Yanditswe: 14-01-2016

Muri iyi minsi hadutse uburyo bushya bwo kwambara imyenda idodeyemo indi imbere,ariko kandi bitewe nuko umwenda udoze ndetse n’uwambaye ukabona ari byiza kandi ari imyenda yiyubashye ku bakobwa n’abadamu.

Hari umwenda usanga ukoze nk’ikanzu hejuru ndetse wegereye uwambaye,nta maboko ikaba imanuka kugera ku birenge ariko imbere hakaba harimo ipantaro nayo ndende imeze nka mampa ariko bikaba bifatanye kandi isatuye ku ruhande rumwe.

Indi ni ijipo ndende ariko iri kuri taye yegereye cyane uyambaye,ikaba nayo idedeyemo ipantaro y’icupa iyo jipo kandi ikaba isatuye ku ruhande,n’agakoti kabyo.ibi wabidodesha mu gitenge cyangwa mu kindi gitambaro cya cotton.

Hari kandi ikabutura ndende irekuye uyambaye aikaba idodeyeho ibindi bitambaro imbere kuburyo ahagaze yegeranije amaguru wabina ari ijio yambaye,ikaba kandi ifite n’agakoti kayo k’amaboko maremare cyangwa agera mu nkokora.

Hari kandi costume y’ijipo n’ikoti ryayo,ariko ijipo ikaba ari ndende igera ku birenge idodeyemo ipantaro kuburyo ukuduru kumwe kugaragara nk’ipantaro ahandi ukabona ari ijipo.

Hari ikandi ijipo ya droite imanutse kuri taye ikaba ari ngufi igera mu mpfundiko,ikaba idodeyemo indi imbere ariko wayireba imbere ukabona isa n’isatuye kandi isumbana,uruhande rumwe rutareshya n’urundi.

Iyi niyo myenda igezweho muri iki gihe,idoze mu bitenge no mu bitambaro bisanzwe,ikaba idoze ku buryo imbere iba iteyemo indi kandi ikaba ari moderi zigezweho zinagaragara neza ku bakobwa n’abadamu b’abasirimu.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe