Twatandukanijwe n’urupfu rw’umwana wacu

Yanditswe: 15-01-2016

Hari ubwo abashakanye bagirana bagirana amakimbirane,aturutse ku bintu bito cyangwa binini ndetse maze bikabaviramo no gusenya urugo iyo umwe atabashije kwihanganira undi,ari nabyo tugiye kumva mu buhamya bw’umubyeyi umwe twaganiriye,mu gahinda kenshi yatewe no kubura imfura ye,maze umugabo akamushinja ko yagize uruhare mu rupfu rw’umwana wabo.

Umurerwa ni umugore umaze amezi 6 atandukanye n’uwo bari barashakanye,nyuma yo gupfusha umwana w’imfura bari barabyaranye.

Umurerwa ati ;’’mu mikurire yanjye nakuze ndi imfubyi mba mu muryango,wanderaga tudafite icyo dupfana kuko sinari nzi ababyeyi banjye nakuze nsanga ndi muri uwo muryango niwo nitaga ababyeyi banjye,ariko maze gukura nkumva abaturanyi bakunda kuvuga ko ngo uwo muryango ari abarozi.

Naje kugera igihe cyo gushyingirwa,nshakana n’umugabo w’umugande tubanza gutura mu Rwanda igihe gito,maze tuza kwimuka yujya gutura iwabo w’umugabo mu gihugu cya Uganda,ariko nawe ayo makuru yuko narerewe mu muryango w’abarozi yari yaramaze kuyamenya,ariko jyewe sinabyemeraga kuko nari ntarabyibonera neza numvaga ko ari urwango rw’abaturanyi babasebya.

twaje kubyarana n’uwo mugabo,maze umwana amaze kugira umwaka musaba ko nazajye kwereka umwana uwo muryango wandeze,abanza kubyanga,ndakomeza ndabimusaba aza kwemera,maze ampa icyumweru kimwe cyo kubasura nkazagaruka,ariko njyenda anyihanangirije ko umwana we nagira ikibazo ntazamugaruka imbere.

Umurerwa avuga ko ngo yaje akabasura agasubira mu rugo nyuma y’icyumweru,maze akigera mu rugo nyuma y’umunsi umwe gusa wa mwana ahita yitaba Imana,maze umugabo ahita amwirukana nta mbabazi.

Mu gahinda kenshi ati ;’’umwana yamaze kwitaba Imana umugabo abwira abantu bari baje gushyingura ko ntakiri umugore we,kandi akaba adashaka no kuzongera kumbona mu maso ye,kuko yavugaga ko namwiciye umwana ngo kandi yari yarambujije kujyayo,anjugunyira imyenda aranyirukana.Mu by’ukuri kubyakira byarananiye mbanza kugira uburwayi bukomeye bw’ihungabana abaturanyi barandwaza,baramunyingingira ngo ambabarire aranga burundu.’’

Nagarutse mu Rwanda nshaka ubuzima,sinasubira muri wa muryango ariko nkakomeza kwinginga umugabo aranga burundu,ndetse ahita ashaka undi mugore nuko nanjye nshaka imibereho ariko nta na rimwe njya nibagirwa agahinda natewe n’urupfu rw’umwana wanjye n’umugabo nakundaga,ndetse numva ntazi igihe nzumva ntuje mu mutima kuko byarananiye kubyibagirwa ndetse nanjye natangiye kumva ko uwo muryango wandeze ari nawo wampekuye kandi numva ntashobora kuwubabarira.’’

Uyu mubyeyi arababaye cyane kubera urupfu rw’umwana we,guhemukirwa n’umuryango yarerewemo ndetse n’umugabo akamujugunya kandi nta ruhare yagize mu kwihekura.

agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ibyo ni ibigeragezo by’iyi si nyine nta kundi. Gusa inama namuha ni ukwibera mu MANA gusa kuko nta wundi uwo ariwe wese washobora kumwomora icyo gikomere kandi kirakomeye pe kuko dukoresheje itegeko ryo gukeka,wakeka ko koko ari uwo muryango yarerewemo wamurogeye umwana. Wa mudamu we rero jya imbere y’IMANA niho honyine ushobora gukirira kuko YESU niwe uruhura abarushye. Uzakomeze unasenge kandi kuko mu gihe gikwiriye utitaye ko yanashatse undi,nawe IMANA izamukoraho akugarure. Kandi koko niba biri mu bushake bw’IMANA uziko uwo mugore ashobora no kumuzana ntibabane neza,ntabyare se,......n’ibindi byinshi bitandukanye bishobora kubatandukanya bigatuma atekereza umugore we basezeranye. Senga gusa nta kindi.

  • Umurerwa ihangane nta kintu kiba ku muntu uyizera yo itabyemeye.iyakire usenge Imana ,wibuke ko Yobu yageragejwe birenze ibyo byawe .Izere ko Imana Ishoborabyose,ni Inyempuhwe,ni Urukundo,ibyo ikora byose ibikorana urukundo.Nibyo koko wabuze umwana ariko kandi Imana izaguha abandi komera rwose.Ariko kandi uwo mugabo ntiyagukundaga niba ahereye ku buzima wakuriyemo tarakubaye hafi kuri icyo gikomere cyo gutakaza umwana "imbuto yawe",niwe wari ufite wo kugufasha muri uwo mubabaro numva urenze,ihangane Dear Imana izaguha abandi bana ,iguhe n’umugabo ugukunda.
    uwo ntiyagukundaga mwibagirwe rwose,ntaguhangayikishe,egera Imana Ishoborabyose iguhe amahoro.Dore isezerano Abizera dufite ’’AMAHORO"Yesu asengera abigishwa be mbere yo kugenda yarababwiye ati"Mbasigiye amahoro yanjye..."ayo mahoro ntituyabona kuko ibibazo byashize izere Yesu nawe uzajya uyahorana uzashira umubabaro .

    Gira amahoro.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe