Dore imyambarire myiza y’umugore utwite

Yanditswe: 15-01-2016

Rimwe na rimwe harubwo umugore utwite inda nkuru usanga agira ikira ikibazo cy’imyenda myiza yakwambara agiye ahantu ,ugsaganga hari uwambara utwenda dutoya tumuhambiriye inda cyangwa akaba aziko kwambara neza arukwambara ibubu gusa,nyamara hari imyenda myiza y’ababyeyi batwite irimo cyane cyane amakanzu atuma inda yisanzura.

Hari ikanzu ndende igera ku birenge ikaba irekuye uyambaye kandi ikaba nta maboko ifite ahubwo ikoze nk’isengeri akayambarana n’inkweto zo hasi.iyi kanzu wayambara ugiye ahantu hose,haba kure cyangwa hafi cyangwa se ugiye kwipimisha kwa muganga.

Hari kandi ikanzu ndende igera ku birenge y’umupira yegereye uyambaye nayo ikaba nta maboko ifite ariko ikaba ishushanya inda ku bantu bakunda ko inda zabo zigaragara ariko ibyiza nuko wayambara mu rugo cyangwa utembera hafi yomu rugo.

Hari kandi ikanzu nziza nayo ibera umubyeyi utwite inda nkuru cyane cyane ku muntu ubyibushye,usanga ari ikanzu ifashe mu mabere,ubundi ikaba irekuye kuva munsi y’amabere kugera ku birenge kuburyo ubona inda irimo yisanzuye.iyi kanzu ushobora kuyambara aria ho ugiye nko gutembera,gusenga cyangwa ku rugendo runaka.

Ku muntu ubyibushye cyane kandi atwite akaba agiye mu birori byiyubashye ntakwiye kuvuga ko yabuze umwenda yambara nib anta bubu ashaka kwambara,yakwambara ikanzu imufashe mu gituza,mu mabere,ikamanuka imufashe ku nda maze hasi ikaba itaratse kandi isumbara iice cy’inyuma ari kirekire ikora hasi.

Hari kandi ikanzu itanze amahoro iba irekuye kuva hasi kugera hejuru,ikaba irangaye mu mugongo,nayo ibera abadamu bafite inda nkuru haba kuyambara mu rugo ,hafi yo mu rugo cyangwa watembereye ahantu runaka.

Iyi niyo myambaro ibera umubyeyi utwite kandi afite inda nkuru,akaba iyi myenda yayambara ahantu hose haba mu rugo cyangwa atemberereye ahantu runaka,bitabaye ngombwa ko yambara amabubu gusa,mu gihe agiye ahantu.

Photo ;internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe