Amerika : Abagore baho nabo bibasiwe no gusiramurwa

Yanditswe: 15-01-2016

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko umuco wo gusiramura abagore ukunze gukorwa mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afrika, ubushakashatsi bwagaragaje ko n’abagore bo muri Amerika nabo bibasiwe n’uyu muco, bikavugwa ko bawanduzwa n’abajya guturayo bavuye mu bihugu bikoresha uyu muco mubi.

Ubushakashatsi bwasanze ko abagore n’abakobwa basaga ibihumbi 500 muri Leta zunze ubumwe za Amerika bahuye n’ingaruka zo gukatwa bimwe mu bice bigice imyanya yabo y’ibanga kandi ko umubare ukomeza kwiyongera bitew en’ubwiyingere bw’abimukira baturuka mu bihugu bisanzwe bimenyereweho uwo muco.

Ikigo gishinze gukumira indwara muri Amerika cyivuga ko umubare w’abakorewe ibikorwa byo gukatwa ibice bimwe bigize imyanya yabo y’ibanga utazwi neza ariko ko abagezweho n’ingaruka bager ku bihumbi 500 baba baravukiye aho bakora uwo muco cyangwa se ababyeyi babo bakaba barahavukiye.

Nubwo uyu muco wo gukata bimwe mu bice bigiza imyanya y’ibanga y’umugore wageze no mu biguhu byateye imbere, ubusanzwe umenyerewe mu bihugu bimwe byo muri Afrika no muri Asia, kandi nabwo ukaba wamaganirwa kure, amategeko ahana uyu muco akaba amaze imyaka isaga 20.

Ubu bushakashatsi bugaragaz ako abana b’abakobwa b’abanyamerika bafite ibisekuru mu Misiri, Ethiopiya, Somalia n’ahandi aribo akenshi bibasirwa no gukatwa ibice by’imyanya yabo y’ibanga.

Source : Citizentv

Ibitekerezo byanyu

  • Egoko Mana Yanje !!!!! Ntibyoroshye Ubwo Nigitsina Gore Kigiye Kunjya Kirasiramurwa Imana Nitabare Kuko Isi Irarangiye Igeze Kundunduro Aha !!!!! Ntago Byoroshye Icyakora Bizagume Iyo Mumahanga Ntibizagere Mugihugu Cyacu Oya !!!! Ibyo Sibintu Byatera Ikibazo Kubari Bacu Bigihugu Cyu Rwanda Murakoze.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe