Gambia, Bakuyeho itegeko cyo kwitega ibitambaro ku kazi

Yanditswe: 16-01-2016

Prezida wa Gambia, Yahya Jameh, yakuyeho itegeko risaba abagore bakora muri reta gupfuka umusatsi igihe bari ku kazi.

Iryo tegeko ryari ryashizweho itariki 4 z’ukwezi kwa mbere, Ryari ryavuzweho cyane n’abatavuga rumwe na reta.

Ryakuweho kubera ryari ryarababaje abagore n’abakobwa, nk’uko ibiro bya Prezida byabimenyesheje mu makuru. Ibiro bya Jammeh, bivuga ko iryo tegeko ryari ryatanzwe “ntaho rihuriye n’idini” kandi ko ridakwiye kubangamira abagore.

“Abagore ni inshuti za prezida Jammeh, ni bashiki be, yagiriyeho kubanezeza si ukubatera agahinda,” uko niko inkuru zikomeza zivuga. “Kubera ibyo, itegeko ribabuza kwishima ryakuweho”

Mu kwezi gushize nibwo prezida wa Gambia yatangaje ko igihe cye kibaye leta ya kiyisilamu ariko yemerera abantu bo muyandi madini ko bazasengera mu madini barimo, kandi ko batazahatirwa kwambara no gukurikiza ibyo islam isaba.

Source : BBC

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe