Taiwan : Batoye prezida wa mbere w’umugore

Yanditswe: 17-01-2016

Bwa mbere mu mateka ya Taiwan hatowe umuprezida w’umugore witwa Tsai Ing-wen wari uhanganye n’undi mugore witwa Hung Hsiu-chu wakomokaga mu ishyaka ryari riri ku butegetsi.

Tsai Ing-wen, wari usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka Democratic Progressive Party yatsinze amatora ku majwi 56.1%, akaba yatsinze Hung Hsiu-chu waturukaga mu ishyaka ryari ku butegetsi Nationalist Party rimazeho imyaka umunani.

Chu yashimiye mugenzi we wegukanye itsinzi ku mugoroba wo kuwa gatandatu.
Abari bashygikiye Tsai bahise buzura imihanda bishimira intsinzi ubwo bari bamaze gutangarizwa ko Tsai ariwe watowe ku majwi menshi.

Muri aya matora kandi hagaragayemo uzindi mpinduka aho bwa mbere ishyaka rya Nationalist Party ryagize imyanya mike mu nteko kuko ishyaka rya Tsai ryabonye imyanya 68 mu nteko ishinga amategeko mu gihe ishyaka ryari risanzwe riri ku butegetsi ryo ryabonye imyanya 35 gusa.

Ni ubwa mbere mu mtateka ya Taiwan hagaragaye abagore babiri bahatanira kuyobora igihugu, kandi bose bahagarariye imitwe ya politiki ikomeye mu gihugu ndetse bikaba ari n’ubwa mbere iki gihugu kigiye kuyoborwa n’umugore.

Source : CNN
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe