Kigali : Ntibavuga rumwe ku gutora Nyampinga w’u Rwanda

Yanditswe: 17-01-2016

Mu gihe mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutora nyampinga wa 2016 uzasimbura Kundwa Doriane, bamwe mu banyarwanda bo mu ngeri zitandukanye ntibarasobanukirwa umumaro wo gutora nyampinga ndetse bakifuza ko ibyo bikorwa byakurwaho mu gihe abandi bo bifuza ko byakongeramo imbaraga.

Mu rwego rwo kumenya icyo abanyarwanda batekereza ku itorwa rya nyampinga w’u Rwanda twegereye abaturage bo ngeri zitandukanye batugezaho ibitekerezo bikurikira.

Umuturage umwe utarifuje ko dutangaza izina rye ni umubyeyi w’imyaka 48 ufite abakobwa bakuru ariko ngo ntiyabemerera ko bajya kwitabira ariya marushanwa.

Yagize ati : “ Ndi umubyeyi ukuzemo ariko njya nkurikirana ibintu bimwe na bimwe by’imyidagaduro. Maze igihe nkurikirana ibirori byo gutora ba nyampinga nkasoma inkuru zibavugwaho n’izinyura kuri televiziyo, nibaza niba abo bakobwa batora aribo koko bakwiye kugaraza umuco w’abanyarwandakazi, mbona ibyo biba bitandukanye nibyo bakora kuko bariya bakobwa batorwa mu rwego rwo kwishimisha gusa, mbona nta muco w’I Rwanda bagaragaza. Mfite abakobwa bakuze ariko aho kugirango numve umwana wanjye yagiye muri biriya yaba umuhanzi bikagira inzira”

Kaneza ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 22 avuga ko nawe abona gutora nyampinga ari ukwangiza kuko hari ibindi bikorwa byashyigikira abakobwa kurusha nyampinga

Yagize ati : “Ubona ariya mafaranga n’imodoka babaha ntacyo bakoze iyo bayaha umwana w’umukobwa wabonye amaota menshi kuko aba yayakoreye ! Biriya mbona ari ukwigana ibindi bihugu kuko n’uburyo bikorwamo bakurikiza amategeko bakura mu bindi bihugu kandi bakongera bakavuga ko ba nyampinga bazagaragaza umuco nyarwanda, mu gihe mbona niyo bari kubatoza muri camp babatoza umuco w’abanyamahanga.
Ubuse ba nyampinga bose bamaze gutorwa ibyo basezeranye barabikoze ? ”

Mu mwaka ushize wa 2015 , umubyeyi witwa Jolie Murenzi wari ugize akanama nkemurampaka mu itorwa rya nyampinga w’u Rwanda muri 2009 mu kiganiro yagiranye na TV1 yagaye uko igikorwa cyo gutora miss gisigaye kigenda aho yavuze ko ababyeyi boherezamo abana baba bameze nko kubashyira ibirura.

Yagize ati : “ Bigitangira muri 2009 narabyemeraga, nari mbifitemo icyizere, mbona vision (icyerekezo) yabyo, nyuma biza guhinduka ukundi. Ntabwo nzi icyabiteye, mu byukuri sinabimenya. Nk’iyi Miss Rwanda iherutse rwose naravuze nti se iyi ni kimwe na yayindi twaba twarakoze muri 2009 cyangwa 2012 ? Nyuma nza guta Faith, icyizere cyanjye kiragenda... Ntabwo wakora Miss Rwanda ukayiha abantu batari abagore ngo babe aribo bayitaho (Management), ndavuga nk’umubyeyi. Ubundi mu ba Miss b’ibindi bihugu bikurikiranwa n’abagore, ntaho biba bihuriye n’abagabo.

Rero iyo hajemo companies (Kompanyi) z’abagabo nanjye ubwanjye…..uretse ko njye ntanashaka ko umwana wanjye abijyamo, ntanibyo ashaka, Imana yaramfashije, narayibisabye, nta mubyeyi wakagombye gushyira abana be mu birura. Kuri njye Miss Rwanda nta ndangagaciro igifite... Nibayishinge abagore, hanyuma iterwe inkunga na Private sector (abikorera ku giti cyabo)”.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko bashyigikiye igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda kuko hari ibyo akora nko guhagararira igihugu mu bikorwa bitandukanye n’ibindi ndetse bagasaba ko ahubwo uburyo bitegurwa hakongerwamo imbaraga, iki gikorwa kikarushaho kugenda neza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe