Ibintu 6 byagufasha kubahwa n’abagabo mukorana

Yanditswe: 17-01-2016

Nta muntu numwe ujya wishimira kuba insuzugurwa mu kazi akora,nyamara ibi bikunze kuba ku bantu b’igitsinagore,ugasanga abo bakorana babasuzugura cyane cyane iyo ari nk’umugore cyangwa umukobwa ukorana n’abagabo gusa cyangwa abagabo aribo benshi,bakamusuzugura bitewe n’impamvu zitandukanye zijyanye n’imyumvire cyangwa nanone bikaba ariwe biturukaho,ariko hari icyo wakora kugira ngo bakubahe.

1.Kuvugisha ukuri ;Iki ni iikintu gikomeye gifasha muntu uwo ariwe wese gukundwa n’abantu bakamutangira ubuhamya cyane cyane mu kazi,kuko ikinyoma gishobora kuguteranya nabantu mukorana bose bakakwanga.

2.Kwigirira icyizere ;kugira ngo abantu bakwemere kandi barusheho kugukunda bisaba ko nawe ubwawe ubanza kwigirira icyizere ukitinyuka,mu byo ukora n’iby’uvuga bakabona ko ukora ibyo uzi maze bakakwemera kandi bakagukundira ko ushoboye

3.Kutiyemera ;jya wirinda kwiyemera ku bo mukorana,waba ubarusha umushahara cyangwa umwanya w’ubuyobozi uriho,bizatuma bagukunda babone ko uri umuntu wiyoroshya,dore ko akenshi usanga abadamu cyangwa abakobwa bavugwaho ko iyo bari mu kazi usanga biyemera ku bandi bakorana,bitewe n’inzego bakoramo uko zigiye zitandukana.

4.Gusabana ;iki nacyo ni ingenzi cyane kukigenderaho aho ukora,ukaba usabana na buri wese,bakakwibonamo kandi ukirinda kugira abo wirengagiza bitewe n’urwego urimo kabone nubwo waba wiyiziho gusuzugura uba ugomba kwiyoroshya ukabana n’abandi amahoro.

5.Gusaba imbabazi mu makosa ;guca bugufi ugasaba imbabazi ku makosa ayo ariyo yose waba wakoze ndetse n’uwo wayakoreye waba wabishakaga cyangwa byakubayeho nk’impanuka,bituma abantu bakwibonamo cyane ndetse bakakubaha.

6.Guhanga udushya ;niba ushaka kubahwa ugomba kuba wa mugore cyangwa umukobwa utanga ibitekerezo byubaka kandi biteza imbere ikigo ukoramo,kandi ukaba mu bantu bakunda guhanga udushya,bituma abantu babona ko ushoboye cyane,maze bakakubahira icyo.

Ibi nibyo bifasha umugore cyangwa umukobwa kubahwa na bose mu kazi aho akora,bikamuhesha ishema mu bandi,kuburyo nta mugabo cyangwa undi wese wamusuzugura nkuko usanga hari aho bijya bigaragara ko abagore basuzugurwa,ariko rimwe na rimwe nabo babigizemo uruhare.

NZIZA Paccy
Source ;Elcrema

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe