Uburyo bworoshye buvura umwana w’uruhinja constipation

Yanditswe: 18-01-2016

Indwara y’impatwe ni indwara mbi ishobora no gufata abana bato n’impinja zikivuka. Nubwo iyi ndwara ari mbi ariko hari uburyo bworoshye kandi bwiza wakifashisha mu kuvura umwana wawe igihe yafashwe n’iyi ndwara.

Gusa na none mbere yo kwihutira gukoresha imiti n’ubundi buryo bukoreshwa mu kuvura iyi ndwara n’imiti ihatira umwana kwituma ku ngufu , ababyeyi bagirwa inama yo kubanza kumenya ko abana babo barwaye constipation koko bakabona kuyikoresha.

Dore ibimenyetso bya constipation ku mwana :

  1. • Kunanirwa kwituma akarenza iminsi itatu
  2. • Kubabara igihe ari kwituma
  3. • Kwitumwa ibikomeye
  4. • Gucika intege rimwe na rimwe akagira umuriro.

Mu gihe ubonye ibyo bimenyetso biri ku mwana w’uruhinja, wakoresha ubu buryo bukirikira kuko bworoshye kandi bukavura vuba :

Kunywa amazi no kwirinda amafarini yakorewe mu ruganda :
Umwana watangiye kurya iyo agize constiapation bisaba ko umwongerera amazi wamuhaga, naho ku mwana utaratangira kurya no kunywa wowe mubyeyi ukaba ari wowe unywa amazi menshi.

Kumuha udutonyanga duke tw’umutobe w’imbuto : Umutobe w’imbuto za pomme, uwa karoti n’indi mitobe wikoreye ivura umwana impatwe ariko ukamuha ututonyanga duke tutuzuye akayiko gato mu gihe umwana ataratangira kugir a ibindi bintu anywa.

Kumukoresha imyitozo ngororamubiri : Umwana w’uruhinja kandi ushobora kumukorera akamasaje koroheje cyane umeze nkaho umusiga amavuta ku nda no ku mugongogo, ubindi ukamuryamisha ahantu haterereye ukamugorora amaguru umeze nkaho uri kumunyongesha igare.

Hindura amata umuha : igihe umwana avanga amata y’ifu no konko nabyo bishobora kumuter akujya agira constipation. Iyo ubonye ubwoko bumwe bumutera constipation uhindura andi kugirango urebe ayo umubiri we uzemera.

Irinde kumumenyereza imiti imwitumisha ku ngufu : hari ababyeyi bamwe babona umwana yarwaye constipation aho kumuvuza bakamuhata imiti ituma ashaka kwituma ku ngufu. Iyo miti si myiza kuko ishobora gutuma umwana ahora ayikenera kugirango abashe kwituma neza.

Mwoze mu mazi y’akazuyazi :
amazi y’akazuyazi nayo atuma umwan ayumva aruhutse n’ibice by’umubiri we bitakoraga nabyo bikaba byakanguka. Mu gihe umaze kumukarabya uri kumusiga amavuta mukorera ya masaje twabonye haruguru bizarushaho kumufasha.

Mujyane kwa muganga bagufashe : Niba ubona wakoze ibishoboka ariko bikaba byanze ugirw ainama yo kujyana umwana kwa muganga akaba aribo bamwihera imiti ikwiriye aho kugura iyo abandi bakubwira ko bakoresheje kuko bashobora kukuyobya. Irinde kandi kumva ko niba hari umuti baguhaye umwana wundi arwaye ariwo uzakoresha no ku wundi ngo ujye kuwigurira utabajije umuganga.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwagufasha igihe umwana wawe w’uruhinja yarwaye indwar aituma atituma nkuko bikwiriye akagera ku rwego rwo kurenz aiminsi itatu no kugaragaz aibindi bimenyetso twabonye haruguru.

Source:Parenting.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe