Igihe wumva ubusanye mu bitekerezo n’uwo mwashakanye

Yanditswe: 19-01-2016

Uko abashakanye abamarana igihe niko bagenda babona ibintu bimwe na bimwe by’imyitwarire kuko buri wese yiyereka undi ntacyo amukinga. Bimwe mu byo ushobor akubona kuwo mwashakanye bikabera ikibazo nuko ahanini ubona ubusanye mu bitekerezo n’uwo mwashakanye, ukabona ahanini nta kintu mugeraho ngo mufate umwanzuro mubyumvikanyeho.

Mu gihe rero imabanire yanyu imeze ityo dore ibyo Charlotte, umujyanama w’ingo avuga ko byagufasha :

Banza usonukirwa nuko kubusana mufite : Abantu bose bose bagira uko batandukanye kandi buri muntu arihariye. Ibi ugomba guhora ubifite mu mutwe niyo muri kujya impaka ukibuka icyo kintu. Itandukaniro rishobora kuba mu bintu byinshi bitandukanye harimo uburyo mwumva ibintu, imyenda mukunda, umuco, uburyo mufata imiryango mukomokamo,… ugomba kumenya ko itandukaniro ariryo rituma umuntu agira umwihariko we.

Nk’urugero niba ufashe abantu ukabashyira hantu hamwe bakahamara igihe nyuma ukazabakurayo ukababaz auko byabagendekeye, abo bantu ntibazakubwira ibintu bisa kandi barabagaho ubuzima bumwe baba n’ahantu hamwe.

Tekereza noneho ko abantu bajya gushyingiranwa barabayeho mu buzima bunyuranye umwe yaravukiye aha undi akavukira hariya ababyeyi be bakamurera mu buryo runaka n’undi nawe akarerwa mu buryo runaka.

Ikindi kintu gituma abantu babusana mu bitekerezo na none haza uburyo umuntu yakuze, amateka yahuye nayo mu buzima kuko ibyo umuntu anyuramo aribyo bimuira uwo ariwe.

Wakora iki rero ngo uko kunyuranya gutera ibibazo mu rugo rwanyu kuveho ?

Kureka kwikunda : Icyambere ugomba gukora nuko ugomba kubanza kwirebaho mbere yo kureba ku wundi. Ukabanza ukareba ko wowe ubawe ugerageza kumva uwo mwashakanye, ibyuyumviro byawe nuko ushaka ko ibintu bigenda ukabishyira hasi ugatega amatwi iby’uwo mwashakanye.

Gushyiramo imbaraga mu kumva uwo mwashakanye : Niba uwo mwashakanye avuga kuzamuka nawe ukavuga kumanuka buri munsi ntaho mwazahuriza ahubwo muzajya muhora mu mpaka zidashira. Cisha make wemere wumve ibyo akubwira kandi ubyumve mu buryo bwiza.

Jya wubaha uko ateye : Menya ko abantu bose batagira imyumvire imwe kandi ko icyo mutandukaniyeho mugomba kugishingiraho mutera imbere aho kugishingiraho mushwana.

Kumenya ibyo mutandukaniyeho : Kumenya ibyo mutandukaniyeho no kwiga uko ubyitwaramo nabyo byabafasha gukomeza urukundo rwanyu. Urugero niba uwo mwashakanye akunda icyayi mu gitondo wowe ukaba ugikunda nijoro wimutegeko ko mukinywa nijoro. Niba bishoboka wategura icya mugitondo n’icya nijoro cyangwa se ukihanganira kunywa icya mu gitondo aho kumva ko ariwe uri bukurikize ibyawe.

Mujye mureba ibyiza n’ibibi byanyu igihe muri kuganira : Ni byiza ko igihe muri kuganira mudatongana mufata n’umwanya wo kuvuga ibibi n’ibyiza kuri buri muntu. Mudashoboye kubibwirana amaso ku maso umwe yabyandira undi ku rupapuro kandi ntubabazwe n’ibibi uwo mwashakanye yakuzeho ahubwo bikababera inzira yo kumenya uko muzajya mubyitwaramo.

Urugero niba musanzwe umwe yangiza amafaranga cyane undi akaba azi kuyakoresha neza mukabyumvikanaho. Mushobora gufata umwanzuro wo kureka wa wundi uzi gucunga neza amafaranga akaba ariwe umenya iby’amafaranga yose y’urugo bityo murumva ko uko gutandukana kwaba kubafashije mu kubaka urugo rwanyu aho kubasenyera kandi buri wese akumva ko afite uruhare mu bikorerwa mu rugo.

Irinde guhora ubona ibibi gusa : Ahanini abantu babona ibibi akaba ari nabyo babwirana nyamara niba ugasanga hari icyiza uziko akurusha ariko ukaba utarakimubwira na rimwe. Kubwirana ibyiza kuri ruhande rwa buri muntu birabafasha mwese.

Niba hari n’icyo mutandukaniyeho cyiza jya ukimukundira wumve ko hari imbaraga biha urugo rwanyu.

Itandukaniro abashakanye baba bafite ntibyari bikwiye kuba inzira yo kubabanisha nabi ahubwo ni uburyo bwiza bukwiye kubyazwa umusaruro mukarushaho kubana neza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze. Ibyo mutubwiye byose ni ukuri. Akenshi ingo nyinshi zitandukanywa nibintu byagomye gukosorwa bitararenga inkombe bityo rero iyo hatabayemo ubushishozi kubigarura hari igihe bigora. Murakoze kutwigisha.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe