Ibintu bitangaje biba ku mugore mu gihe cy’uburumbuke

Yanditswe: 05-06-2016

Hari ibintu bitandukanye biba ku buzima bw’umugore cyangwa umukobwa wese ujya mu mihango,bikamubaho mu gihe cy’uburumbuke kandi ibyinshi muri byo biba bitangaje ndetse umugore cyangwa umukobwa ashobora kubyibonaho bikamutangaza cyangwa bikaba byanamutera ubwoba cyane cyane ku bagore batamenya igihe cyabo cy’uburumbuke, nkuko tubikesha urubuga momtastic

1.Kuribwa mu bice by’umubiri bitandukanye birimo amabere,mu kiziba cy’inda,umutwe cyangwa gucika intege mu ngingo no kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ni bimwe mu bintu byibutsa umugore igihe cye cy’uburumbuke,dore ko abagore bagera kuri 20% bagira ibi bimenyetso muri icyo gihe.
2.Ubusanzwe umugore aba afite amagi menshi,nyamara igi rimwe gusa niryo ribasha gukura rikageza igihe cy’uburumbuke
3.Igi ribasha gutegereza amasaha ari hagati ya 12 na 24 gusa nyuma yo gusohoka mu murerantaga.
4.Iminsi y’uburumbuke ibaho buri kwezi kabone nubwo imihango yaba itazaza cyangwa nanone imihango ikazaza nta bimenyetso by’iminsi y’uburumbuke umugore yigeze abona.
5.Igihe cy’uburumbuke gishobora kubangamirwa n’uburwayi,umunaniro ukabije n’ibindi bibazo bijyanye n’imyororokere.
6.Mu gihe cy’uburumbuke kandi abagore baba bafite ubushyuhe bwinshi ndetse bararikiye n’imibonano mpuzabitsina kandi bagakurura n’abagabo cyane.
7.Imiti yo kuboneza urubyaro nayo ishobora gutuma umugore atamenya igihe cy’ uburumbuke,kuko akenshi igihe cy’imihango gihora gihindagurika,cyangwa ntihagire ikimenyetso na kimwe yibonaho muri icyo gihe cy’uburumbuke.

Ibi nibyo bintu bitangaje ushobora kuba utari uzi ku bijyanye n’iminsi y’uburumbuke y’umugore cyangwa umukobwa wese ujya mu mihango.

Source ;momtastic

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe