Uburyo abakozi bo mu rugo bigisha abana ubusambanyi

Yanditswe: 20-01-2016

Abakozi barera abana bajya babangiza mu buryo butandukanye burimo no kubasambanya cyangwa se bakabibatoza bakoresheje uburyo butandukanye. Iyo umubyeyi rero adacunze neza hari ubwo umwana yangirika akiri muto ukaba utanabimenya, bikaba byazamugiraho ingaruka zitandukanye zirimo kwangirika imyanya myibarukiro akiri muto, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwangirika mu mutwe agakura akunda ubusambanyi n’ibindi.

Mu gushaka kumenya uburyo abakozi bo mu rugo bashobora gutoza abana ubusambanyi twegereye , umubyeyi ufite umwana byabayeho, umujyanama w’ingo no kurera abana n’umukozi wo mu rugo wiyemerera ko yatozaga abana yareraga ubusambanyi.

Abantu bamwe baziko kureresha umwana umukozi bahuje igitsina ariwo muti wo kurinda umwana kwangizwa n’umukozi nyamara nkuko umubyeyi utarashatse ko tuvuga izina rye ufite umwana wangijwe n’umukozi avuga ko hari ubwo usanga umukozi ari umutinganyi cyangwa se akajya yishimishiriza ku mwanya amukora ku gitsina umwana akazageraho agatwarwa, kuzana inshuti ye bagasambanira imbere y’umwana n’ibindi ukazasanga yarangiritse muri ubwo buryo utabizi.

Uwo mubyeyi yagize ati : “ Nagiye kumenya ibyabaga ku mwana wanjye bigoye kuko yari akiri muto, ariko ku bw’amahirwe nasanze ntawamwangije ku mubiri usibye ko ibimenyetso nabonaga byanyerekaga ko hari ikintu kibi abona. Wamuryamishaga nko ku buriri ukabona ari gukora gestes z’abantu bari gusambana. Nyuma naje gucunga nsanga umukozi asambanira mu maso y’umwana wanjye bikaba aribyo byatangiye kumwangiza.

Umunsi umwe numvise ahana gahunda n’umuntu kuri telefoni ngo aze mu kanya turi hafi kugenda. Narabyutse nditegura nkuko bisanzwe mutuma ku muhanda agirango nagiye mpita njya mu cyumba ndifungirana hashize nk’isaha umusore aba arahageze, umwana bamwicaza impande y’uburiri batangira gukora ibyabo. Nabuze icyo mbakorera ndamusezerera aragenda.”

Madame Charlotte umujyanama w’ingo avuga ko hari ubwo abana bangizwa n’abakozi bakabatoza ubusambanyi bakiri bato bahereye ku magambo bababwira, kurebana filime z’ubusambanyi, n’ibindi ugasanga umwana akuranye iyo ngeso.

Yagize ati : “Mu kazi nkora ko kugira inama ingo nigeze kwakira umubyeyi ambwira ko afite umwana w’imyaka 15 ariko ko amubonaho ingeso y’ubusambanyi ku buryo buteye ubwoba. Namusabye kuzanzanira uwo mwana tukaganira.

Naje gusanga ari ibintu yatojwe akiri muto n’umukozi wamureraga, ngo yajyaga amukoza intoki mu myanya ndangagitsina ye, noneho iwabo baza kujya babarazanya kuko bose bari abakobwa, umukobwa ntasinzire akaraza intoki ze mu myanya ndangagitsina y’umwana w’imyaka 10, umwana ageze aho aratwarwa agiye ku ishuri akumva ashaka kurarana n’umwana wamukorera nk’ibyo umukozi yamukoreraga, atangira kujya ajya gusura abasore, umwana ahinduka umusambanyi atyo abitewe n’umukozi”

Ku ruhande rwa ba nyir’ubwite bashinjwa gutoza abana barera ubusambanyi, umukozi umwe twaganiriye yemera ko yajyaha akora ikosa ryo kureba filimi z’urukozasoni n’abana yareraga ariko ko yabicitseho nawe ubwe atakizireba.

Yagize ati : “Umusore w’inshuti yanjye twari duturanye yadukanye kureba filimi za pornographie( z’urukozasoni) nanjye akajya azinzanira nkazireba. Ubwo kuko abana twabanaga bari bakuru nabo bagiraga amatsiko kuko bari bamenyereye ko turebana filimi kandi nanjye nkumva mfite amatsiko yo kuzireba, twemeranya kujya tuzireba ariko ntibazandege ku babyeyi babo.

Igihe kimwe turi kuzireba iwabo baradutunguye umugabo waho arankubita bimwe byiza, barananyirukana. Kuva uwo munsi sinongeye kureba ziriya filimi kuko nabonye zakwangiza umuntu mu mutwe”

Nkuko twabibonye uko abantu babura umwanya wo kurera abana babo bakabasigira abakozi, ni nako usanga barushaho kwangirika mu buryo butandukanye harimo no gutozwa ubusambanyi bakiri bato.

Ni byiza rero ko ababyeyi baba maso bagashaka umwanya nyawo wo kwita ku bana babo cyangwa ababishoboye bakabajyana muri za crèches, abatangiye kumenya ubwenge ukabaganiriza, ukaba inshuti yabo bakakubwira buri kintu cyababayeho udahari ,kubigisha ibice batagomba kwemerera buri wese gukoraho, n’ibindi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Nanjye ibi ndabyemera kuko byambayeho, ndi umuhungu w’imyaka 26, ariko ndibuka neza ko mfite nk’imyaka icumi nigeze kujya gusura abantu bo muri famille bakandazanya n’umukozi w’umukobwa nuko akaza kunkoresha imibonano mpuzabitsina, yafataga agapipi nari mfite icyo gihe akakisesekamo, naje kubyumva nkangutse ahita yisinziriza. Banu mufite abana uburere bwabo burabareba.

    Icyindi navuga ni ababyeyi babika amafilime cg amashusho y’urukozasoni mu byumba byabo bibwira ko bahishe kandi abana babizi, abana bagacunga nawubareba bakajya kubyiba, ibikurikiraho murabizi, Ibi nabyo byambayeho.

    Babyeyi rero mugerageze mureke kwangiza abana banyu, ubuzima bwabo burabareba.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe