Isomo wakura ku mugore w’umunyakenya watwitswe n’umugabo kubera mesaje

Yanditswe: 20-01-2016

Umugore witwa Dorcas Awinja w’imyaka 27 afite ububabare bukomeye aho aryamye mu bitaro nyuma yuko atwitswe n’umugabo we amuziza kuba yarasomye mesaje yo muri telefoni ye agasanga ivuga iby’urukundo, umugore agahita abwira nabi umugabo, umugabo nawe akaza kugira uburakari burenze akamutwika. Nyuma yo kumenya ayo makuru polisi yo mu gace kabereye iryo sanganya ikaba yasabye abashakanye gukura isomo ku byabaye.

Aho Dorcas aryamye mu bitaro yarahiye cyane kuko mubiri we hafi 63% wahiye azira mesaje yabonye muro telefoni y’umugabo we ikamutera umutima mubi, agatuka umugabo we akabura kwihangana kugeza ubwo amutwitse.

Amakuru dukesha standard media avuga ko bijya gutangira telefoni y’umugabo wabanje gusona umugabo akanga kuyitaba, umugore yageze aho arayifata asangamo ubutumwa bw’umugore umubwira amagambo y’urukundo ahita aterera hejuru amubwira nabi baratongana karahava kugeza aho umugabo uburakari bumufashe amumenaho amavuta yo gucana ( kerosene), umunagaho n’umwambi waka arashya hafi umubiri wose, umugabo nawe ahita ahunga.

Amakuru akomeza avuga ko umugabo yatangiye guhamara inshuti n’abavandimwe avuga ko umugore ariwe witwitse , nyamara umugore we agasaba ko yashyikirizwa inkiko kuko n’ubundi yari asanzwe amuhohotera.

Polisi yo mu gace ibyo byago byabareyemo isaba abafite ingo kwigira kuri ibi byabaye bakajya bakemura ibibazo mu buryo bworoheje bitaragera ku rwego rwo gutwikana cyangwa se bakicana nkuko bijya bigenda rimwe na rimwe.

Nubwo uyu mugore akirembye akaba atabajijwe byinshi ndetse n’uyu mugabo akaba atarashyikirizwa inkiko, ibyo aribyo byose ushobora gusanga bose bari kwicuza, haba ku kuba umugore yaratonganyije cyane umugabo we amaze kubona umutumwa bw’urukundo, haba ku kuba umugabo yaracudikanye n’abandi bagore ndetse no ku kuba yarahubutse agatwika umugore we kubera uburakari.

Nkuko Polisi yo muri Kenya isaba abashakanye, ni byiza ko mu gihe habayeho amakimbirane ugerageza gucisha make mushakira ikibazo umuti nyuma mwitonze dore ko hari nubwo wasanga iyo mesaje haroherejwe n’umuntu ushaka kubasenyera.

Source : Standardmedia
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe