Uburyo bwo kugirira isuku ravabo yogerezwamo ibyombo

Yanditswe: 20-01-2016

Ravabo yogerezwamo ibyombo iba igomba gukorerwa isuku ihagije kuko hari ubwo usanga ifite umwanda witsindagira mu itiyo ijyana amazi n’impumuro mbi,ugasanga yarazibye cyangwa ifite umugese,maze uwo mwanda wose ukaba watera indwara ziterwa n’umwanda,ku bantu bakoresha ibyombo byogerejwemo aho hantu haba hadafite isuku.

1.Buri gihe uko umaze kogereza muri ravabo ugomba guhita uyoza neza,ukoresheje amazi meza n’isabuni y’ibyombo.

2.Iyo ubona itagicya neza,ukoresha vim ukayikubisha icyogesho neza,kuburyo ubona ko ikeye,ugashyiraho n’isabuni y’ibyombo.

4.Mu itiyo ijyana amazi ugomba gusukamo vinegere,nyuma y’iminota 30 ugasukamo amazi ashyushye cyane,umwanda wose n’umugese ugenda womokamo.

5. Koresha kandi igikombe kimwe cya baking soda,n’ibikombe 3 by’amazi ashyushye cyane yatuye usuke mu itiyo ijyana amazi,bikuramo umugese n’indi mwanda wose.maze ravabo ikazana n’impumuro nziza.

6.Nanone wakoza ravabo neza ukoresheje igice cy’igikombe cy’umutobe w’indimu w’umwimerere umaze gukamura ako kanya ukawusuka mu twenge tw’itiyo ijyana amazi,ukayireka nyuma y’isaha imwe gusa umwanda wose uba umaze kwiyomora mu itiyo ubundi ugasukamo amazi yatuye cyane.

7.Iyo ravabo ifite impumuro mbi kandi ufata barafu ukayishyira ku twenge tw’itiyo ijyana amazi igashongeraho yamara gushira ugasukamo amazi akonje n’isabuni y’ibyombo ukanyuzamo n’ikiroso.

Icyitonderwa ;Ibi ubikora nibura inshuro eshatu mu cyumweru kandi buri munsi uko umaze koza ugapurizamo imiti yica mikorobe,mu gihe hamaze kumuka,maze wakongera kujya kuyogerezamo ukabanza kuyogesha isabuni y’ibyombo.

Ubu nibwo buryo bworoshya bwo koza ravabo yogerezwamo ibyombo,ukayirinda impumuro mbi n’umugese ndetse ukanayizibura mu buryo bworoshye.

Source ;wikihow
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe