Ibintu 5 ugomba gukorera uruhu rwawe urusukura

Yanditswe: 21-01-2016

Hari ibintu by’ingenzi ugomba kuzirikana gukorera uruhu rwawe rwo mu maso kugira ngo ururinde gusa nabi cyangwa kwangirika no kwibasirwa n’indwara z’uruhu zitandukanye ziterwa no kutita ku ruhu uko bikwiye.

1.Jya wibuka ko ugomba gukaraba mu maso neza,mbere yo kuryama ugakuraho ibirungo uba wisize ku manywa.

2.Gukora sauna yo mu maso y’amazi ashyushye yonyine nta kindi kirimo nibura inshuro ebyiri mu cyumweru bituma uruhu rufunguka imyanda yose ishobora gutuma ugira uruhu rubi ikavamo.

3.Koresha barafu cyangwa urubura woga mu maso,nabyo bituma imyanda yose ishiramo

4.Jya wirinda kwisiga amavuta uruhu rugitose,bituma uruhu ruvuvuka n’ipuderi ikakwanga ukamera nk’urwaye ibisekera mu maso.

5.Jya urinda uruhu rwo mumaso kogamo amasabuni yagenewe kumesa imyenda kuko mu biyagize haba harimo ibyangiza uruhu.

6.Irinde guhinduranya ubwoko bw’amavuta wisiga kugira ngo utitera indwara z’uruhu zirimo cyane cyane ibiheri byo mu maso.

7.Jya ukora siporo kuburyo ubira ibyuya byinshi cyangwa ujye mu byumba bya sauna nibura inshuro imwe mu cyumweru nabyo bifungura uruhu imyanda yose igasohokana n’ibyuya.

Ibi nibyo bintu by’ingenzi ugomba kuzirikana mu kugirira isuku uruhu rwawe rwo mu maso kugira ngo wirinde indwara zose z’uruhu ziterwa no kutarugirira isuku ihagije.

Source;afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.