Tanzaniya yabeshyuje amakuru yo kubuza abagore kwambara ibigufi

Yanditswe: 21-01-2016

Leta ya Tanzaniya yabeshyuje amakuru yakwirakwijwe muri iki cyumweru avuga ko leta yatanze itariki ntarengwa ku bagore n’abakobwa bambara imyenda migufi.

Ministeri ishinzwe itangazamakuru, umuco, ubugeni na sporo muri Tanzaniya yabushyuje amakuru yakwirakwijwe muri Tanzaniya no mu binyamakuru byo hanze, ivuga ko iyi nkuru yanditswe bwa mbere n’umuntu utazwi akayishyira mu kinyamakuru cyo muri Tanzaniya cyitwa habari.go.tz akoze icyo bise ubujura bwo kuri interineti (cybercrime), leta ikaba ivuga ko uyu muntu yari afite gahunda yo kuyobya abantu.

Zamaradi Kawawa umuyobozi wingirije ushinzwe itumanaho muri iyi ministeri yagize ati : “ Dufashe uyu umwanya ngo tubamenyeshe ko amakuru yatambutse atari yo kandi ko umuntu uri inyuma yayo yakoze ubujura bukoresheje ikoranabuhanga”

Zamaradi akomeza avuga ko uyu muntu naramuka afashwe azanahishwa itegeko rihana abakwirakwiza ibihuha

Leta ya Tanzaniya yasabye bimwe mu binyamakuru bikomeye bo muri Kenya kwandika inkuru ibeshyuza ibyo banditse kuko ngo leta itigeze na rimwe itangaza ko izabuza abagore n’abakobwa kwambara imyenda migufi kubera impamvu yaba ariyo yose.

Source : dailynews.co.tz

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe