Ibisuko biryamye bibera abafite umusatsi ugera mu maso

Yanditswe: 23-01-2016

Hari ibisuko usanga bijyana n’imiterere y’umusatsi w’umuntu,ariko burya ibisuko biryamye bikoze nk’ibyo tugiye kugarukaho usanga bibera abantu bafite imisatsi itereye mu maso cyane,kurenza ko basuka ibindi bibonetse byose.

Ibisuko biryamye ku mutwe bakabifunga nka penke,bikaba bifungiye hejuru bigaruka imbere mu ruhanga,bibera abantu bafite imisatsi itereye mu maso.

Ibisuko bito biryamye ku mutwe ariko bisutse bisa n’ibiberamye nabyo bibera bene abo bafite umusatsi ugera mu maso.

Hari kandi ibisuko binini bibyibushye cyane kandi ari bikeya ku mutwe,bikaba bigera inyuma cyanywa bisutsemo shinyo,nabyo usanga bibera abo bantu bafite imisatsi iteye ityo.

Ibindi ni ibisuko biringaniye kandi biryanye ku mutwe bisutse nka zigzag kandi inyuma bikaba birekuye,nabyo ni byiza ku muntu ugira umusatsi wo mu maso.

Hari kandi ibisuko bito biryanye ku mutwe ariko bikaba bizamuye mu misaya ku buryo biba bifungiye hejuru ku mutwe,bituruka imbere bigana inyuma kandi bikoze nka le coque.

Ibi nibyo bisuko biryamye kandi bigezweho ku bakobwa cyangwa abadamu bakiri bato bafite imisatsi itereye mu maso.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe