Inkweto ndende zoroshye kugenderamo

Yanditswe: 23-01-2016

Muri iyi minsi iyio umukobwa cyangwa umudamu yambaye neza aba yambaye n’inkweto ndende ariko ugasanga hari bamwe batamenya kugendera muri bene izo nkweto bitewe nuko ziteye,ariko burya hari inkweto ugomba kugura igihe utiyizeye neza ku kugendera mu nkweto ndende.

Hari inkweto ndende zifunze hose ziba zifite talo ndende cyane ariko usanga iyo talo idubuye kandi ifite izuru ribyibushye,usanga zoroshye kuzitambukiramo nubwo ziba ari ndende.

Inkweto ndende kandi zifite talo ibyibushye hose nazo zoroha kuzigenderamo,kandi zisa n’izizamuye ku gitsinsino,kuburyo ikirenge kiba kirinzwe.

Izindi ni ikweto nazo ndende zifite talo ndende ariko zikaba zifite umugozi hejuru y’igitsi ufashe ku kuguru,kuburyo ukandagira ukumva ikirenge gihamye.

Hari kandi inkweto ndende ziba zifite talo ndende ariko zikaba ari boot ,zizamuye zirenga ku gitsi kuburyo ikirenge cyose kiba kirimo neza .

Ushobora kandi no kwambara inkweto ndende bidakabije cyane zikaba zifite talo idubuye n’izuru rito rihwanye n’ikirenge cyawe.

Aya niyo moko y’inkweto ndende wakwambara igihe wambaye neza,niba utamenyereye kwambara inkweto ndende cyane.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.