Afrika y’epfo : Amasugi azajya yigira ubuntu

Yanditswe: 23-01-2016

Mu karere ka UThukela, abayobozi baho batangaje ko abakobwa bazajya bagera muri kaminuza bakiri isugi aribo bazajya bahabwa amahirwe yo kwigira Ubuntu muri kaminuza.

Bikaba bivugwako ibi bizakorwa mu rwego rwo gushishikariza aban bakiri bato kwirinda ubusambanyi.

Ubuyobozi bw’aka karere bwatangaje ibyo bukaba bwanongeyeho ko abakobwa bazajya bapimwa buri gihe uko bavuye mu biruhuko uwo basanze atakiri isugi akavanwa ku tutonde rw’abishyurirwa kamunuza.

Jubulani Mkhonza umuvugizi w’aka gace yatangaje ko izio buruse zizajya zitanwa ku bakobwa b’isugi ari igitekerezo cy’umuyobozi w’akarere Dudu Mazibuko.

Mu banyeshuri 113 bahawe buruse muri uyu mwaka harimo 16 bahawe buruse kuko basanzwe ari isugi.

Gusa ku rundi ruhande abaharanira uburenganzira bw’abagore ntibakiriye nez aiki gitekerezo ndetse bakaba banavuga ko kinyuranije n’itegeko nshinga ryo muriAfrika y’epfo.

Bamwe mu batumva kimwe iki gitekerezo bavuga ko mu gihe umukobwa azajya akomeza gukorerw aisuzuma ibyo bizaba ari ihohoterwa dore ko bishoboka ko ashobor akujya mu birihuko akaba yafatwa ku ngufu bikaba bisa nko kwinjir amu buzima bwite bw’umuntu.

Source : news24.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe