Impinduka ziza ku myanya ndangagitsina nyuma yo kubyara

Yanditswe: 26-01-2016

Abantu bamwe bibaza niba imyanya ndangagitsina y’umugore ikomeza kuba nkuko yari imeze nyuma yo kubyara. Impinduka zishobora kubaho nizo Sylvain Mimoun,umuganga w’abagore agarukaho akanatanga uburyo umugore yakongera gusubirana neza igihe imyanya ye ndangagitsina itakimeze nka mbere.

Dr. Sylvain agira ati : “Birashoboka ko imyanya ndagagitsina y’umugore ishobora kuba minini nyuma yo kubyara ariko ntibikunze kubaho ku mugore ubyaye bwa mbere keretse iyo wabyaye umwana munini cyane”

Uyu muganga avuga ko hari ubwo abagore bumva ko imyanya ndangagitsina yabo yabaye minini nyuma yo kubyara kandi ari ibyo bishyizemo ugasanga mu gihe cyo gutera akabariro umugore yiyumvisha ko atakimeze nka mbere.

Usibye kumva ko imyanya myibarukiro yabaye mini hari n’abiyumvisha ko yabaye mito ugasanga igihe cyo gutera akabariro igitsina cy’umugabo kitarenga inyuma.

Dr. Sylvain avuga ko igihe wumva hari impinduka zaje ku myanya ndangagitsina yawe wakegera abaganga bazi iby’imyanya myibarukiro akaba aribo bakugira inama y’uburyo wabyitwaramo.

Bumwe mu buryo bwagufasha harimo gukora imyitoza ngororamubiri ukorerwa n’umuganga ubifitiye ubumenyi, hakaba n’imiti ijya ikoreshwa igasubiza imyanya myibarukiro uko yahoze ariko byose ukabikorerwa n’umuganga ubifitiye ubushobozi kugirango bigende neza.

Source : Afriquefemmes

Ibitekerezo byanyu

  • Nyabuna nimurangire abantu iyo miti yakwifashishwa bibaye ngombwa,kuko usanga bitoreheye umuntu kujya kwa muganga.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe