Ibintu ugomba kwigira mu gutandukana n’abakunzi benshi

Yanditswe: 28-01-2016

Iyo abakobwa bakundanye n’abasore benshi ariko bose bakajya batandukana nta numwe ufashe gahunda ifatika batangira gucika intege no kwiheba rimwe na rimwe bakishyiraho amakosa kandi wenda ataribo bayafite. Gusa na none uba ugomba gukura isomo kuri bo kugirango wirinde ko bizongera kukubaho.

Burya nta rukundo rubura ibirutokoza : Menya ko burya nta rukundo rw’urutagatifu rubaho kuko nabo ubona babanye neza hari ibyo bapfa ariko bakongera bakiyunga. Kumva rero ko ubwo watandukanye n’abasore benshi ubiterwa no kuba utazi gukunda bishobora kuba ataribyo kimwe nuko bishoboka ko hari imyitwarire ugira ituma bagenda nta gahunda mufashe, ubitewe nuko utamenya kwihangana igihe mugiranye ibibazo.

Menya ko gutsindwa byigisha gutsinda : Iyo ubona bihor abigenda nabi ugakundana
n’umusore ariko bikarangira adafashe gahunda, jya wisuzuma urebe ko n’impamvu ishobor akuba itabuturukaho wenda ukaba ukunda abantu bameze kimwe, bishoboka ukunda abasore bakiri bato urumva ko batapfa gufata gahunda yo gushinga urugo, ukunda ibintu se bikaba aribyo bibatera kwigendera kuko babona ugenzwa n’ibintu, ..

Imenye kandi umenye icyo ushaka : Hari na none abantu batimenya ugasanga no mu rukundo bashaka ibirenze uko ubwabo bari. Banza wimenye umenye n’umukunzi ushaka uko ameze bizatuma igihe umubonye umenya uko umufata kugirango atagucika.
Komeza wihangane : Si byiza ko na none uhita ufata umwanzuro wo kwiyahura ku muntu wese ubonye ngo nuko ubona imyaka yakugendanye. Banza witonde uzabane n’uwo ukunze kandi niwihangana azaza.

Menya impamvu ibatera gutandukana : Kuba abasore bose baza mutandukana bifite impamvu kandi uba ugomba kuyimenya ukayigaho wasanga ari wowe ukikosora, wasanga kandi ari abasore mukundana ukareba uko wahindura ibyiciro (genre) y’abantu mukundana. Urugero ushobor akuba usabwa ubucuti n’abasore muhurira mu kabari bo bakaba bagamije kwishimisha gusa igihe runaka cyashira bakaguta.

Reka kwiyoberanya : Abantu bose burya banga umuntu ubiyoberanya ho nubwo ahanini inkumi n’abasore bakunze kwiyoberanya ku bandi. Kwiyoberanya bishobora kuza mu mpamvu ibatera kugende badafashe gahunda kuko iyo umusore amaze kumenya ko umukobwa amwiyoberanyaho urukundo ywamukundaga ruragabanuka. Niwongera kugira amahirwe yo gukunda izabyirinde ube uwo uriwe.

Kwigira kubo mwatandukanye bizagufasha kumenya uko wakosora ibituma utabona umukunzi ufite gahunda yo gushing urugo kandi mu gihe wowe wumva ugejeje igihe cyo gushyingirwa ukagira urugo rwawe.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • njye nkundana numusore ariko ikibazo ngira nuko iyo turi kumwe numva anukira cyane mu kwaha,kandi ntazi gufata neza uwo bakundana murakoze mungire inama

  • nakundanaga n’umusore mugihe twitegura kurushinga ndamwibwira wese uwo ndiwe ahita anyanga bikomeye kd njye ndacyamukunda numva ntawundi twabana mungire inama

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe