Christy Walton, umugore wa mbere ukize ku isi

Yanditswe: 29-01-2016

Christy Ruth Walton kuri ubu niwe mugore uza ku mwanya w amber eku isi mu bagore bakize cyane kurusha abandi. Ubuzimba bwe bufite byinshi byaburanze mu mateka ye tukaba turi bubabwire iby’ingenzi muri byo.

Christy Ruth Walton yavutse tariki 8 Gashyantare 1949 akaba ari umupfakazi wa John Walton, umuhungu wa Sam Walton washinze iguriro( supermarket) rya Walmat, akaba yari yararisigiye umuhungu we nawe akarisigira umugore we.

Mu mwaka wa 2005 nibwo Christy yasigiwe umutungo n’umugabo we ugera kuri milliard z’amadorali y’amanyamerika 18 nyuma yo guhitanywa n’impanuka y’indege.
Usibye walmat uyu mugore afite n’imigabane myinshi muro kampani icuruza amashanyarazi y’imirasire y’izuba yitwa First Solar.

Bivugwa ko Christy aza ku mwanya wa gatandatu ku isi mu bantu bakize muri leta zunze ubumwe za Amerika, akaba uwa munani ku isi, akaza ku mwanya wa mbere mu bagore bakize ku isi.

Ku mwanya wa mbere Christy amaze imyaka igera ku munani ariwe uwuriho kugeza na nubu akaba ariwe ugifite umwanya wa mbere abikisheje umutungo yasigiwe n’umugabo we. Umutungo we muri rusange ubarirwa mu madorali y’amerika miliyari 41.7

Mu buzima busanzwe Christy yashakanye John Walmat waje kwitaba Imana muri 2005 amusigiye umwana umwe w’umuhungu witwa Lukas Walton.

Umuryango wa Walton uyu mugore avukamo uzwiho kuba utanga inkunga nyinshi mu gutera inkunga ibikorwa bya politike muri Amerika dore ko n’abantu bawuvukamo ahanini baba aria bantu bafite amafaranga atubutse.

Ibyo bigaragazwa nuko n’ubundi umugore uza ku mwanya wa kabiri mu bagore bakize ku isi ari Alice Walton muramukazi wa Christy Walton.

Gusa ku rundi ruhande Christy Walton akunzwe kuvugwaho kutarekura amafaranga ye mu bikorwa byita ku mbabare n’abakene nkuko abandi baherwe bo ku isi nka Bill Gates babikora.

Ibyo ni bimwe mu byaranze ubuzima bwa Christy, umugore w amber eukize cyane ku isi

Sources : Worlnaturetrues

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe