Amafi atetse mu buryo bwa "fish fingers"
Ibikoresho
Ifi itarimo amahwa (filet) inusu
amagi 2
Tungurusumu uduce 4
Fish masala
Utuvungu tw’umugati (Chaperule) ibiyiko binini 4
maggi 1
Uko bikorwa
Fata ifi itarimo amahwa (filet)
Yikatemo tureture
Kubitiramo amagi
Shyiramo za tungurusumu wasekuye
Shyiramo fish masala
Bivange bimare iminota 3 utarateka
Shyira chapelure ku rubahu
Shyiraho ifi uyizengurutseho ntiboneke
Shyira mu mavuta menshi nk’ayifiriti
Kuri iyi fi utuvungu tw’umugati (chaperule) ni twiza kurusha ifarini.
Yitegurane n’igice n’isosi y’ifi, n’ifiriti y’ibirayi. ushyireho kandi na Saladekugirango bube indyo y’uzuye. ushobora kandi no gushyiraho ku ruhande igice cy’indimu ku bantu bakunda gushyira umutobe w’ indimu ku ifi.
Byatanzwe na Murundi, umutetsi w’umwuga
photo internet
Ibitekerezo byanyu
11 février 2015, 09:07, yanditswe na sibomana aimable
muzatubwire ukobakora gato
6 octobre 2015, 08:23
Ibyo mutugezaho turabishima gusa hari igihe umuntu agerageza
gukora yigana ibyo yasomye ntibibe byiza nkibyo tuba twabonye
kumafoto mwashyizeho.