Amashati maremare agezweho anambarwa yonyine

Yanditswe: 30-01-2016

Muri iyi minsi hari amashati maremare agezweho ku bakobwa ashobora no kwambarwa yonyine nk’ikanzu,cyane cyane ku bakobwa b’abasitari,abandi bakayambara inyuma y’ipantaro y’icupa cyangwa kora.
JPEG
Umukobwa ashobora kwambara ishati ndende igera munsi y’ikibuno,ahagana mu ntege,ikaba ari ishati y’amaboko maremare ariko azingwa,akayambara nka zimwe bakunze kwita obama,maze akambara n’inkweto ngufi akagenda.
JPEG
Undi ushobora gusanga yambaye ishati ya blouse nayo y’amaboko maremare,isumbana mu mpande,maze agashyiraho umukandara mutoya mu nda,akayambarana n’inkweto ndende.
JPEG
Hari undi ushobora gusanga nawe yambaye ishati ndende y’amaboko maremare isumbana imbere n’inyuma imeze nayo nk’ikanzu ngufi,kandi imufashe mu mataye kuburyo ubona ari nk’akagakanzu.
JPEG
Hari abandi banga kuzambarira aho akaba yakwambara ishati ndende imurekuye cyane imeze nk’ibubu akayambarana n’ipantaro y’icupa.
JPEG
Undi nawe udashaka kuyambarira aho,ashobora kwambara bene iyo shati ndende y’amaboko maremare ,isumbana mu mpande maze akayambarana n’ipantaro y’icupa cyangwa kora kandi ukabaona bimubereye.
JPEG
Aya niyo mashati agezweho muri iyi minsi ku bakobwa cyane cyane bamwe baba bazwi nk’abasitari bakayambarira aho cyangwa bagashyiramo kora.

NZIZA Paccy
photo ;internet

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe