Amashati maremare agezweho anambarwa yonyine
Muri iyi minsi hari amashati maremare agezweho ku bakobwa ashobora no kwambarwa yonyine nk’ikanzu,cyane cyane ku bakobwa b’abasitari,abandi bakayambara inyuma y’ipantaro y’icupa cyangwa kora.
Umukobwa ashobora kwambara ishati ndende igera munsi y’ikibuno,ahagana mu ntege,ikaba ari ishati y’amaboko maremare ariko azingwa,akayambara nka zimwe bakunze kwita obama,maze akambara n’inkweto ngufi akagenda.
Undi ushobora gusanga yambaye ishati ya blouse nayo y’amaboko maremare,isumbana mu mpande,maze agashyiraho umukandara mutoya mu nda,akayambarana n’inkweto ndende.
Hari undi ushobora gusanga nawe yambaye ishati ndende y’amaboko maremare isumbana imbere n’inyuma imeze nayo nk’ikanzu ngufi,kandi imufashe mu mataye kuburyo ubona ari nk’akagakanzu.
Hari abandi banga kuzambarira aho akaba yakwambara ishati ndende imurekuye cyane imeze nk’ibubu akayambarana n’ipantaro y’icupa.
Undi nawe udashaka kuyambarira aho,ashobora kwambara bene iyo shati ndende y’amaboko maremare ,isumbana mu mpande maze akayambarana n’ipantaro y’icupa cyangwa kora kandi ukabaona bimubereye.
Aya niyo mashati agezweho muri iyi minsi ku bakobwa cyane cyane bamwe baba bazwi nk’abasitari bakayambarira aho cyangwa bagashyiramo kora.
NZIZA Paccy
photo ;internet
Ibitekerezo byanyu
1er février 2016, 09:26, yanditswe na Lily
Twayasanga he ?