Gucunga umutungo w’ umwana urera utaramubyaye

Yanditswe: 02-02-2016

Kubera umubyeyi umwana utabyaye ( adoption) bishobora gusobanurwa nk’uburyo bwateganijwe n’amategeko bubyara isano hagati y’umubyeyi n’umwana, hagati y’abantu babiri badafitanye isano y’amaraso. Ni uburyo urukiko rurema isano hagati y’abantu babiri ubusanzwe badafitanye isano y’amaraso.

Ingingo ya 332 y’Igitabo cya mbere cy’amategeko mbonezamubano iteganya ko kubera umubyeyi umwana utabyaye byemerwa iyo bishingiye ku mpamvu nyazo kandi bikaba bifitiye ugizwe umwana akamaro.

Icunga ry’umutungo w’umwana w’imfubyi rikozwe n’ubera umubyeyi umwana atabyaye
Ingingo ya 336 igika cya mbere cy’igitabo cya mbere cy’amategeko mbonezamubano igena ko “ugizwe umwana agumana uburenganzira bwe mu muryangomavukamo, muri bwo hakabamo uburenganzira bwo kuzungura”.

Ingaruka yo kugumaho kw’iyo sano ni uko uwagizwe umwana agumana uburenganzira bwe bwo kuzungura mu muryango avukamo. Ingingo ya 339 y’igitabo cya mbere cy’amategeko mbonezamubano igaragaza ko abana barerwa n’umubyeyi utarababyaye bagira uburenganzira n’inshingano bingana n’iby’abana babyawe n’uwo mubyeyi.

Gusa uwo mubyeyi ni we wenyine ufite ku wo yagize umwana ububasha ababyeyi bagira ku bana, nko kumwemerera ubukure, kumuha uburenganzira bwo gukora imirimo y’ubucuruzi cyangwa kwicungira umutungo kandi akiri muto. Uwo mubyeyi ni we wenyine ubazwa inshingano z’umwana ndetse akaba yahagarikwa no ku murimo w’ubwishingire mu gihe yaba atarangije neza iyo nshingano ye.

Agomba rero gucunga umutungo wose w’uwagizwe umwana we waba ukomoka mu muryango avukamo ndetse n’ukomoka ku muryango wamwakiriye. Icyemezo cyo kugirwa umwana utabyawe gikurwaho iyo bisabwe mu rukiko n’ubereye umubyeyi umwana atabyaye kubera ubuhemu bw’umwana, iyo umwana amaze kwemererwa ko akuze cyangwa ubushinjacyaha iyo hari impavu zikomeye.

Ubwo ni bwo buryo amategeko ateganya ku micungire y’umutungo w’umwana ubereye umubyeyi utaramubyaye.

Byanditswe hifashishijwe inyandiko : “Dusobanukirwe n’amatego agena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe impano n’izungura”

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe