Imikoreshereze mibi y’amafaranga isenya ingo

Yanditswe: 03-02-2016

Imikoreshereze y’amafaranga no gucunga umutungo w’urugo ni kimwe mu bintu bituma mu rugo habura ubwumvikane iyo abashakanye batabytwayemo neza, ugasanga bahorana intonganya za hato na hato, ndetse kuri bamwe bikabaviramo gutandukana. Twegereye Charlotte, umujyanama w’ingo atubwira amakosa abashakanye bakora mu mikoreshereze y’amafaranga akaba yabasenyera ingo.

Kutanganira bihagije ku mutungo w’urugo : Gufata umwanya wo kuganira ku mutungo w’urugo ngo gahunda zose zijyanye n’umutungo muzifatire hamwe, usanga ari ibintu bidakunze korohera bamwe n’ababashije kubikora bakabikora ari uko batangiye kubona hari ibitagenda neza, batangiye gusubira inyuma.

Guhishanya umushahara n’imyenda ufite : Hari ingeso abantu bagira yo kumva ko gukemura ikibazo cyo kuba uwo mwashanye yangiza amafaranga ari uko uzamuhisha amafaranga uhembwa, imyenda wafashe n’ibindi. Nyamara ibi biza kuvamo ikibazo gikomeye kurushaho kuko bituma urugo rwanyu rubaho nta gahunda rufite.

Guhisha uwo mwashakanye umutungo wawe bimeze nko kumuca inyuma kuko abenshi babikora baba bafite inshuti z’indi zaba iz’abagabo cyangwa se abagore zizi ukuri ku mutungo wabo.

Kwibwira ko ushobora kugura urukundo : Kwibwira ko ushobora kugura urukundo ni ukuvuga ko ari hahandi uzasanga umuntu aziko ubwo afite amafaranga, bihagije ko urugo rwabo rubamo umunezero nyamara amafaranga ntagura urukundo. Uzumva umugabo wananiranywe n’umugore akubwira ngo umugore arananiye neza kandi ntacyo ntamukoreye. Namuguriye imodoka, ndamuhahira, mushakira akazi keza, mwambika neza mbese ntacyo yabuze ariko ntitwumvikana.

Nubwo ibintu biba bikenewe mu kubaka urukundo rw’abashakanye sibyo bigomba kuza mbere nubwo ariko abantu babyibeshyaho ngo wumve ko ubwo uwo mwashakanye afite ibyo byose urondora bihagije ko mubana neza.

Kutaganira ku bushobozi buri wese afite mu gucunga amarafaranga : Hari abantu bamwe baba bazi gukoresha neza amafaranga abandi ugasanga ari ba bandi bangiza, akaguura buri kintu ahuye nacyo igihe afite amafaranga. Iyo muganiriye kuko muba muziranye buri wese azi aho integer nke ziri bituma mufata gahunda y’uko muzajya mukoresha amafaranga.

Gufata imyenda irengeje ubushobozi ; Burya iyo mwamaze gufata imyenda irenze urugero nta mahoro mushobora kugira mu rugo rwanyu. Kuri ubu usanga abantu bamwe bafata imyenda irengeje ubushobozi bwabo kuko wenda batanze ruswa muri banki bagahabwa amafaranga menshi, ukazasanga kwishyura bibaye ikibazo kuko bishinze amafaranga menshi batarebye ku bushobozi bafite.

Kuguza no kuguriza umuntu wo mu muryango : kuguza cyangwa se kuguriza amafaranga umuntu wo mu muryango ni ikintu cyo kwitonderwa kuko nacyo kiri mu bisenyera abantu. Niba ugujije umuntu akanga kukwishyura kandi ari uwo mu muryango wawe uwo mwashakanye yumva ko bene wanyu ari abambuzi atitaye ku kibazo yaba afite. Usibye ibyo igihe cyose kuguza no kuguriza uwo mu muryango bitagenze neza biteza amakimbirane mu bashakanye kurusha uko yaba ari umuntu wo hanze. Ntiwabuza umuntu kuguriza umunyamuryango cyangwa se kumuguza ariko biba aribyo kwitondera.

Kutishimisha mu mutungo wanyu muri kumwe : Buri wese yaba umugore cyangwa se umugabo ashobora kwikunda akinezeza mu mafaranga y’urugo kurusha uko undi abikora.

Urugero niba umugabo ajya mu kabari buri mugoroba umugore we umunsi wose akaba ntacyo yakoze cyamushimishije bizababyarira amakimbirane. Ntibivuze ko mwese mujyana mu kabari buri munsi ariko mushobora kumvikana ku buryo umugore nawe abona ikimunezeza. Ushobora kumutahanira akantu uzi akunda, kumugenera mafaranga yo gukoresha umusatsi n’inzara,.. ku buryo nawe yibona mu mikoreshereze y’umutungo

Ni ngombwa rero ko abashakanye birinda imikoreshereze mibi y’amafaranga kuko bishobora kubasenyera.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe