Amashati y’ikora agezweho afunganye mu ijosi

Yanditswe: 03-02-2016

Muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bazi kugendana n’ibigezweho bambara amashati afunganye mu ijosi cyangwa ishati isanzwe ifite ipipesu,bakabifunga byose kugera mu ijosi,iyi myambarire ikaba igezweho ku bakobwa b’inkumi.

Hari ishati y’amaboko maremare ifunganye mu ijosi kandi mu gituza idoze mu gitambaro cya danteri,ndetse nta n’ipipesu ifite imbere

Hari nanone ishati ijya kuba nk’iyi yo hejuru ikaba ifite amaboko maremare,igice cyo hejuru cyose cy’imbere,guhera munsi y’amabere ndetse n’amaboko bidoze mu gitambaro cya danteri,ndetse ifite ibipesu imbere.

Indi ni ishati y’amaboko maremare ya blouse,ishobora kuba ifite ikora cyangwa ntaryo maze nayo ikaba ifunganye mu ijosi,ifite agapesu kamwe gafungirwa mu ijosi.

Ushobora kandi gusanga umukobwa yambaye ishati isanzwe ifite n’ikora risanzwe y’ibipesu imbere ,maze akabifunga byose kuburyo no mu ijosi haba hafunganye.

Hari kandi agashati usanga gakoze nk’umupira,uteyeho ikora k’amaboko maremare cyangwa agera mu nkokora kandi nta bipesu gafite ahubwo gafite uburyo gafunganye mu ijosi.

Aya niyo mashati afunganye mu ijosi,uzasanga abakobwa benshi bakunze kwambara muri iyi minsi,bigaragara ko ari mu myambaro igezweho.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe