Amakosa uzirinda mu myambarire igihe ufite mu gatuza hanini
Hari abantu batamenya uko bateye ugasanga Bambara imyenda itajyanye n’imiterere yabo bigatuma batanaberwa.Mu gihe rero ufite amabere manini ushobora kwambara ukaberwa wirinze gukora amakosa akurikira :
Kwambara imyenda minini hejuru ikurekuye : Kwambara imyenda minini hejuru kandi ufite amabere manini bituma urushaho kugaragara nabi.
Kwambara amakanzu amanuriye rimwe : Kwambara amakunzu cyangwa se amashati manini kandi amanuriye rimwe nabyo bigaragara nabi ku muntu ufite mu gituza hanini.’
Ikanzu zirangaye mu gituza : Kwambara imyenda irangaye cyane mu gituza ku buryo amabere agaragara nabyo si byiza. Haba amakanzu ateye atya, imipira, n’amashati byose uba ugomba kubyirinda.
Kwambara imyenda ifunze mu ijosi kandi ikwegereye : Imyenda ifunze mu ijosi kandi ikwegereye nayi uba ugomba kuyirinda kuko ituma amabere arushaho kugaragara ko ari manini, keretse igihe wumva wifuza ko abantu babona ko ufite amabere manini niho wakwambara iyo myenda.
Kwambara umupira ugatebeza : Imyenda ifite uruhu rukomeye nk’amashati niyo umuntu ufite amabere manini ashobora kwambara agatebeza ariko iyo yambaye udupira akanatebea bigaragara nabi kurushaho.
Mu gihe rero uziko ufite amabere manini kandi ukaba utifuza ko abantu bose babibona jya wirinda kwambara bene iyi myenda tubonye haruguru kuko irushaho kuyagaragaza kandi ukagaragara nk’umuntu utazi kwambara ibimubereye akurikije uko ateye.
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
9 février 2016, 11:39, yanditswe na Ntirenganya Alphonse
Nibyiza Kwambara Ukikwiza Iyo Uri Umudamu Cg Umukobwa