Impamvu ugomba kurya agasate ka tungurusumu buri munsi

Yanditswe: 11-02-2016

Tungurusumu ifitiye umubiri wa muntu akamaro kenshi ku buryo bibaye byiza buri wese harya byibura agasate kamwe buri munsi. Dore impamvu uzasanga ari ngombwa ko urya byibura agasate kamwe ka tungurusumu buri munsi :

Tungurusumu igira umumaro ku muburi kuko indwanya bacteries bikaba bituma irwanya ikanavura indwara nyinshi zitandukanye harimo : ibicurane, ububabare, amainfections atandukanye, ..)

Tungurusumu yakoreshwaga cyane mu buvuzi bwo mu Bushinwa mu bihe byo ha mbere ndetse na nubu usanga ari ryo banga bakoresha mu kwirinda indwara nyinshi zitandukanye aho usanga baragize akamenyero kujya bahekenya agasate kamwe ka tungurusumu buri gitondo

Iyo wamenyereje kurya tungurusumu buri munsi bigira izi ngaruka ku mubiri wawe :

  1. • Gusukura amaraso
  2. • Gutunganya neza ubushake bwo kurya
  3. • Kurwanya no kuvura ibicurane n’izindi ndwara zifata ubuhumekero, bronchite, inkorora,..
  4. • Kuvura indwara z’impatwe( constipation)
  5. • Gutuma impyiko zikora neza
  6. • Kuvura indwara z’uruhu
  7. • Kurwanya kanseri y’ibihaha,...

Uko wakura impumuro mbi mu kanwa nyuma yo kurya tungurusumu
Ku bantu badakunda impumuro ya tungurusumu, ufata urubuto rw’ikawa ikaranze ukaruhekenya cyangwa ugahekenya ibibabi bya persil nshyashya, cyangwa se ibibabi bya menthe( umwenya)

Ushobora kandi kurya tungurusumu mu bundi buryo nko kubanza kuyikaranga mu mavuta, kuyikatira ku biryo, kuyiteka mu biryo n’ibindi. Gusa kugirango ikore neza ubanza kuyikata ikamara iminota icumi ukabona kuyiteka.

Ushobora kandi no kurya tungurusumu ikase ugashyiraho ubuki bituma wumva utakubihiye ariko ntibirinda umuhumuro wayo.

Irinde kumira tungurusumu nk’ikinini utinya ko yakunuka mu kanwa kuko ntacyo iba iri bukumarire mu mubiri igihe uyiriye utyo ukayimira udahekenye.

Ni byiza rero ko umuntu wese yakimenyereza kurya ahekenya tungurusumu mbisi kuko bifasha umubiri kumererwa neza.

Source : Amelioretasante.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe