Amajipo yongerera uyambaye imiterere myiza igice cyo hasi

Yanditswe: 11-02-2016

Hari amajipo amaze iminsi agezweho aba ateyeho igice gito hasi gitaratse kandi usanga ari umwenda ubera abantu bose,uko baba bateye kose igice cyo hasi, kuko bene ayo majipo yongerera umuntu imiterere myiza,waba ubyibushye cyangwa unanutse cyangwa hari ukundi amaguru yawe ateye.

Ku mukobwa ,muremure ufite n’amaguru maremare,aberwa no kwambara ijipo igera munsi y’impfundiko imwegereye nka droite kugera mu mavi, maze hasi ikaba iteyeho igice gito gitaratse.

Umukobwa ufite amaguru ariho impfundiko nini nawe ashobora kwambara ijipo ikoze nk’iyi yo hejuru ariko yo ikaba ifite cya gice cyo hasi gitaratse gisumbana,inyuma ari harehare kuburyo hahisha impfundiko kandi ukabona imubereye.

Bene iyi jipo kandi ibera umukobwa ugendera imitego ikabije,iyo yambaye ijipo imufashe mu mataye maze hasi ikaba iteyeho agace gataratse kandi ikaba igarukiye mu mpfundiko.

Umukobwa nawe udafite ikibuno kinini ariko akaba afite amaguru meza aringaniye kandi adafite impfundiko,aberwa no kwambara akajipo kagufi kamwegereye mu mataye, gateyeho agace gato gataratse cyane kakaba kagarukiye hejuru y’amavi.

Ku mukobwa ubyibushye cyane ufite ikibuno kinini ariko akaba afite amaguru ananutse igice cyo hasi,ubona ko atajyanye n’imiterere yo hejuru,nawe aberwa no kwambara ijipo ikoze nka droite iri kuri taye imufashe cyane ikaba iteyeho agace kagufi cyane gataratse karimo uturinda dutoya kandi iyo jipo ikaba igarukiye mu mavi.

Aya niyo majipo agezweho kandi abera abantu bose uko baba bateye kose igice cyo hasi,kuko bene aya majipo yongerera umuntu uyambaye imiterere myiza.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe