Umutobe w’ipapayi n’umwembe
Yanditswe: 14-02-2016
Ibikoresho ku bantu 4
- Umwembe 1 uhiye neza
- Ipapayi ihiye ya garama 200
- Umuneke munini 1
- Inkeri garama 100
- Umutobe wa orange litiro 1( wawubona ufashe orange ukazikamura na mixer cyangwa se n’intoki ku batayifite, wabona udukombe 2 ukongeramo amazi meza agakombe kamwe. Uramutse ubonye umutobe wa Orange agakombe 1 wakongeramo agace k’amazi)
Uko bikorwa
- Tunganya imbuto uzironge unazitonoreho ibishishwa by’inyuma
- Zikate uzishyire muri mixer zivange
- Sukamo umutobe wa orange ukomeze uvange
- Shyira mu kirahure umutobe wawe
- Ku bakunda ibikonje wabanza ukayikonjesha muri frigo mbere yo kuyifungura
Gracieuse Uwadata
Ibitekerezo byanyu
14 février 2016, 22:54, yanditswe na dodo
Murakoze kutwigisha gusa mujye mutwigisha uko umuntu yakora jus zitandukanye mu gihe nta mixer afite.
15 février 2016, 07:15, yanditswe na kamafamu.kellen
bamwebakoresha akayuguruzo. abaadi iyobitekwa nki nanasi beterave barabiteka bakayugurura.murakoze.
16 février 2016, 08:39, yanditswe na Pascaline
Murakoze cyane inama zanyu ziramfasha cyane .Ariko nashakaga mumbwire uburyo nabona uwo mutobe wa orange navanga .ese nawukamuza intoki bimeze bite ?
16 février 2016, 08:42, yanditswe na Pascaline
Mwiriwe,
Murakoze Iyo jus d’orange bayifata bayibona gute ?ese bayikora gute kugirango umuntu abone un litre.mutwigishe
16 février 2016, 14:46, yanditswe na gracia
Mwatwigisha amoko yaza jus zabana bato kuva kumwaka no hejuru