Uko wakizihiza Saint Valentin mu buryo bwihariye

Yanditswe: 14-02-2016

Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 ni umunsi abakundana bizihiza umunsi wabo. Gusa hari ubwo usanga muba mumaranye igihe cyane cyane nk’abashakanye ukageraho ibyo uwo munsi ukumva ari nk’ibisanzwe. Abantu bamaze kugera muri urwo rwego rero hari ibintu byabafasha kongera kwishimira uwo munsi kurusha mbere.

Ibande cyane ku rukundo ; umunsi w’abakundana abantu benshi bumva ko ari umunsi wo gutanga impano n’ibindi bintu bigaragara nk’ibyo. Yego nabyo ni byiza ariko mwibanze cyane ku rukundo ukaba umwanya wo gusuzuma ibyo mumaze kugeraho n’uburyo mwakomeza kubishyiramo ibirungo by’urukundo ngo muzarabane mu rukundo.

Wikibanda ku mpano zihenze shaka ikiri bumushimishe ; Menya icyo umukunzi wawe akunda kimushimisha kandi ufitiye ubushobozi niba iri ikiri bugusabe kukigura kugirango utaza kwishyira mu myenda ngo urashaka gushimisha umukunzi wawe.

Bigiremo uruhare ; hari abantu usanga bategereza ko abandi aribo babereka ko babakunze. Cyane cyane abagore n’abakobwa si ngombw ako utegereza icyo umusor mukundana cyangwa se umugabo ari bugukorere nawe wabigirmo uruhare niyo yaba we ntacyo yitaho ukamukorera akantu kihariye uwo munsi bituma akanguka akabona ko umwitaho.

Urukundo rwanyu ntirugarukire ku mwe gusa ; Niba mwemera umunsi w’abakundana mukaba munawizihiza, si byiza ko bigarukira hagati yanyu gusa. Bigomba kugera no ku bana mwabyaye niba mufite cyangwa mukavuga muti, reka tuze gukora igikora cy’urukundo runaka ku bana b’imfubyi, abapfakazi ..

Mukore akantu kari butume mwinjira mu mateka y’urukundo rwanyu ; Mushobora guhitamo gusohokera ahantu mwahuriye bwa mbere, aho umwe yasabye undi ko bazabana, n’ahandi hantu nkaho cyangwa se ikindi gikorwa cyaba intandaro yo gutuma mwinjir amu rukundo rwanyu cyane.

Ubu nibwo buryo bwagufasha kwizihiza umunsi w’abakundana ku buryo bwihariye kandi bikagira umusaruro mwiza ku rukundo rwanyu

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe