Uwamurihiye amashuri arashaka ko babana ku ngufu

Yanditswe: 14-02-2016

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 27 ari mu mazi abira kuko nyuma yo gukundana n’umusore akamurihira n’amashuri ya kaminuza ateganya ko bazabana, ubu yumva atakimukunda agashakano guhindura gahunda ariko akabona umusore ashobora kuzamwihimuraho akurikije uko amubona.

Uwo mukobwa yagize ati ; ‘ Nahuye n’umusore ubwo nari nsoje amashuri yisumbuye muri 2009 ansaba ko twakundana ndamwemerera . Uwo musore yari umucuruzi na nubu niko kazi akora ariko ntiyagize amahirwe yo kwiga.

Twarakundanye ntitaye ku kuba atarize ariko nkirinda kubyinjiramo cyane kugirango mbanze mwigeho neza menye imico ye. Hagati aho nari narasoje amashuri yisumbuye ariko mbura amanota anyemerera kujya muri kaminuza ya leta kandi iwacu ntibari bafite ubushobozi.

Uwo musore twari tumaze igihe gito dukundana biramubabaza kuba ntabonye amanota anyemerera kujya kwiga anyemerera kuzandihira nkiga kaminuza. Nahise ntangira muri ULK ndiga akajya ampa amafaranga y’ishuri ibindi bikoresho iwacu bakabimpa mbese nabo bari babizi ko umusore w’inshuti yanjye ariwe undihira.

Uko iminsi ishira niko urukundo rwacu rwafataga indi ntera kugeza igihe narangirije kaminuza mbona nta gitonsi kindi kiri mu rukundo rwacu ku buryo nabonaga rwose tuzabana nta kibazo.

Nyuma yo kurangiza kaminuza twatangiye kuvuga ku mushinga w’ubukwe tuvugana ko twazabana muri 2017 nkazabanza nkashaka akazi, tukazabana mfite imirimo maze no gufasha ababyeyi ho gato.
Uko amafaranga y’uwo musore yiyongera niko yatangiye kwadukana imico mibi ahanini nanjye nkabibona, akajya asohokana n’abandi bakobwa, aba umusinzi ku buryo rwose yahindutse mu mico ye ntiwamenya ko ariwe twakundanaga mbere.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa kabiri nabonye ntakomeza kumwizirikaho kandi mbona yaradukanye ingeso mbi mubwira ko twahagarika urukundo rwacu buri wese agakomeza urugendo rwe.

Yahise yirakaza cyne mbwira amagambo menshi ngo yarandihiye none ntangiye kumwirata ariko ngo menye ko bitazagarukira aho, ngo nta mahoro nzagira niba muhemukiye.

Naramwinginze ndamubwira nti niba ari amafaranga ye azareke nyamwishyure gahoro gahoro arabyanga ngo icyo ashaka nuko twabana, ngo nicyo cyatumye antangirira amafaranga y’ishuri.

Kugeza ubu ntituvugana ariko agenda abwira abantu b’inshuti ze ngo ibyo namukoreye nzabyishyura.

Ubu mpora mfite ubwoba kandi rwose nkurikije uko ateye ntiyatinya kungirira nabi.

Mungire inama

Agasaro

Ibitekerezo byanyu

  • ok !mubyukuri birumvikana ko yaba yarahindutse kd amafranga nibyo akora gs byitondemo nyuma yuko ahinduka wigeze umwegera muraganira cg nawe nuko utamukundaga kubwimpamvu wavuze harugura ko ntamashuli afite ?Inama nakugira ufite ababyyeyi wigeze ubaganiriza cg wifatiye umwanzuro nk"umukobwa wize ?wihubuka kuko amafrangaye ntiyakwemera kuyaheba ok bonne chance

  • ahaaa ! biragoye kwemera ukuri kwawe .urinze urangiza kwiga utaramenyako ari umusinzi ? muzahamagare imiryango yanyu mwembi ahitemo kubana nawe or undi musinzi nkawe .nawe a arena ago inyungu iri.

  • biragoye nonese wigeze umwegera muraganira cg wumvise amabwire ibyo byose yabigukoreye kubera urukundo niyompamvu mugomba guhura mukabiganiraho ! wihubuka nshuti !

  • Warihuse kubimubwira gusa uzahamagare umusore azemurugo mubiganireho murikumwe nababyeyi bitaribyo arakuroga kunuka amafi

  • mubyukuri birababaje pe gusa umenyeko yakwishyuriye agukunze nubwo yahindutse gusa nanone UREBE KO YAGUKUNDAGA esentiwamuganiriza akareka ibyo wita ko yagiyemo gusa wiyirize usabe IMANA igufashe.

  • Hhhhhhh ndumva arihatari urangije kwiga nibwo ubonyeko arumusinzi ??? Inama nakugira muhamagare nonaha muhure muganire umubwire imbamvu wamwanze nkumu ugukunda ndumva abyihanganira wimwishongoraho ngurumusinzi
    Nubundi wasanga yaranwaga inzoga kubera wishakiraga kwiga. (ntabyo wabonaga)

    Ndumva mbabaye kbs

  • Hhhhhhh ndumva arihatari urangije kwiga nibwo ubonyeko arumusinzi ??? Inama nakugira muhamagare nonaha muhure muganire umubwire imbamvu wamwanze nkumu ugukunda ndumva abyihanganira wimwishongoraho ngurumusinzi
    Nubundi wasanga yaranwaga inzoga kubera wishakiraga kwiga. (ntabyo wabonaga)

    Ndumva mbabaye kbs

  • Hhhhhhh ndumva arihatari urangije kwiga nibwo ubonyeko arumusinzi ??? Inama nakugira muhamagare nonaha muhure muganire umubwire imbamvu wamwanze nkumu ugukunda ndumva abyihanganira wimwishongoraho ngurumusinzi
    Nubundi wasanga yaranwaga inzoga kubera wishakiraga kwiga. (ntabyo wabonaga)

    Ndumva mbabaye kbs

  • biragiye kdi bigoye no kwemera ukuri kwawe gusa tekereza ibyo yagukoreye yarahindutse ariko nawe wa muhindura. mwegere umuganirize ubimwereke ashobora kubona yari beshye akagaruka.kandi umusabe imbabazi ko wamubwiye nabi kubera ibyo wamubonyeho nibwo azaguha umwanya wawe neza akanakumva. wasanga nawe yicuza impamvu yakurihiriye. uzagire urukundo sans profit. kutiga sikibazo wanamwigisha nawe Reba kure ibyo yagukoreye uzirikane urukundo mwagiranye ubundi urebe icyakorwa.

  • NDABONAWAKWIHANGANA UKAMUGANIRIZA

  • Nshuti yanjye warahubutse cyanee kuba waramubwiye gutyo ! Icyo ugomba gukora nukumuhamagara mukicarana ukamusaba imbabazi ubundi mukabiganiraho ukamubwira ibyo akora bitakunyura ubundi mukajya inama, umuntu numuntu ahinduka umunota kuwundi nawe wahinduka. Njye ndumva umuntu wakubaye hafi akakurihira ishuri enplus akakureka ukarangiza atakubwiyengo mubane aribwo akurihira !! Mbere yo gufata umwanzuro nkuwo wakugiraho ingaruka banza usubize amaso inyuma urebe aho yagukuye nibwo uzamenya agaciro afite mubuzima bwawe. Merci

  • Wi m wishing or aho ngo uzamwishyura kuko agaciro ufite niwe wakaguhaye

  • Ncuti, wihubuka mugufata imyanzuro yo kumureka kuko uwo numuntu ukomeye cyane mu buzima bwawe, ukuyeho ababyeyi bawe gusa uwo wakurihiye niwe wa2. ubwose umubyeyi wawe asinze wavuga ngo ndakwanze. Aho ugezaho, we, n’ababyeyi bawe nibo bahakugejeje. none urashaka kumera nka wawundi ubwira umubyeyi we ngo ntazongere kumubyara. nubwo atize riko yarakwigishije. please itonde uzamuhamagare mubiganireho niba agukunda koko, azahinduka. isura yawe ntikubeshye ngo wibagirwe ko amavuta yatumye ucya arayo akugurira.

  • IBAZE KUBONA UMUNTU UKURIHIRIRA KWIKIGIHE ATRUMUBYEYI WAWE BIRAGOYE ISUBIREHO IGITSINAGABO SI ABANABABI AHUBWO ABAKOBWA TURENGWA VUBA UMUSABE IMBABAZI WIHUSE UGIZEVUBA HARUTANYWA INZOGA ARIKO AKAKURUSHYA NDUMVA INZOGA ATARICYO KIBAZO SOIENT SERIEUSE MADE MOISELLE

  • Nimba usenga uzampagare nkugire inama0738497073

  • Unva muvandi, ikigaragara wafashe icyemezo utagishije inama, niba warigeze ukunda uwomusore byukuri udakurikiye cash ibyamubayeho nawe byakubaho, gerageza umuhamagare murugo iwanyu apana muri za sortie nahandi nkaho , umbwire impanvu wamubwiye ibyo wavuze, uce bugufi upfukame usabe imbabazi bikuvuye kumutima, ataribyo ubwirijwe ntiwite kumashuri ufite kuko arashira kdi ubikorane ubwenge. Please gusenga nokubaha lmana birakuyobora. Tel0725195730 ushaka inama

  • Sha Ngo Umutindi Umuvura Ijisho Bwacya Akarigutunurira,Ngo Umusinzi ! Ubwo Uzamwanga Se Ugasanga Imbobo Ukajya Wirirwana Akaboho Ujyemuye Afunze ! Please Be Careful.

  • wibuke ibyabaye mu Gitega Nyamirambo vuba aha !!!Nabwo umukobwa yabenze uwamurihiye kaminuza arko byakurikiwe no kuguruka kw’imidaho’imbabura,isekuru,amasorori n’amasahani byiyimurira mu zindi ngo ;sha,fait attention avec le Monde actuel !

  • wibuke ibyabaye mu Gitega Nyamirambo vuba aha !!!Nabwo umukobwa yabenze uwamurihiye kaminuza arko byakurikiwe no kuguruka kw’imidaho’imbabura,isekuru,amasorori n’amasahani byiyimurira mu zindi ngo ;sha,fait attention avec le Monde actuel !

  • wibuke ibyabaye mu Gitega Nyamirambo vuba aha !!!Nabwo umukobwa yabenze uwamurihiye kaminuza arko byakurikiwe no kuguruka kw’imidaho’imbabura,isekuru,amasorori n’amasahani byiyimurira mu zindi ngo ;sha,fait attention avec le Monde actuel !

  • Sha sigaho guhubuka ! wanga umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.Imagine iyo abikora mwarakoze ubukwe,wari kumwanga c ?Guhinduka kwe uzabigiramo uruhare niba usenga bifatire umwanya ubisengere kdi Niba utabikora byige kugirango urengere ejo hazaza Hawe nahamugenzi wawe (inshuti yawe)Mugusenga ibidasobanutse birasobanuka.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe