Umwana w’umunyamahane nuko wamutwara

Yanditswe: 15-02-2016

Hari ikigero abana bageramo ugasanga bagize amahane cyane ndetse akaba yakora ibintu runaka mu ruhame akagukoza isoni. Iyi myitwarire ibabaza ababyeyi ndetse ikaba yanabagiraho ingaruka zo kumva badakunze abana babo. Gusa na none nubwo bigoye kubikosora hari ibyo umubyeyi yakora igihe umwana we agaragaza imyitwarire nk’iyo.

Dore ibyagufasha igihe ufite umwana ugira amahane cyane

Kumuhungisha igihe muri mu ruhame : Hari ubwo umwana agira amahane kandi muri mu bantu benshi akaririra ikintu runaka cyangwa se agashaka kurwana n’abandi bana. Icyo gihe wumva urushijeho gukorwa n’isoni ukibaza icyo abandi bantu bari kugutekerezaho nk’umubyeyi wuwo mwana. Aho kugira ikindi kintu ukora fata umwana umuhungishe umujyane nko mu modoka hanze, cyangwa se umutahane aho guhita ugaragaza uburakari mu bantu.

Jya umwereka urugero rwiza : Niba umwana abona uko umubyeyi we yitwara nabi igihe hari ikintu atemeranya nacyo mu rugo, nawe azakwigiraho ajye yitwara nkuko nawe witwara. Fata umwanzuro ku buryo uzajya witwara igihe umwana wawe agaragaje amahane aho gutekereza uko wamutwara ngo abireke kuko nta muntu n’umwe washobora kwinjira mu bitekerezo by’undi muntu ngo abihindure nkuko yifuza.

Menya ko nta ruhare ugira mu myitwarire imeze ityo : hari ubwo usanga ababyeyi barataye umutwe kuko baba batekereza ko aribo ntandaro y’imyitwarire nk’iyo ku bana bigatuma nabo ubwabo bata umutwe. Umwana yajya ku ishuri ukaba uziko atari butahe amahoro, wamusigana n’umukozi ukumva wahagaritse umutima kuko uba wumva ko usanga barwanye.

Irinde kwemerera umwana byose igihe yisajije : Hari abana baziko kugaragaza amahane ariyo ntwaro yabo ku kugera kucyo bifuza. Iyo umubyeyi abyumviye akajya ahita akibaha umwana akura aziko kwiriza no kugaragaza amahane mu bundi buryo aribyo bituma abona icyo ashaka.

Mushyire ahantu ha wenyine ; Igihe umwana agaragaje amahane ushobora kumushyira ahantu ha wenyine ho gato akabanza agashyira ubwenge ku gihe akumva ko ibyo ari gukora atari byiza.

Mubwire ijambo rimwereka ko umufitiye impuhwe : Niba umwana yakomeje kwirakaza koresha uburyo bwo kumubwira ijambo rimwereka ko umufitiye impuhwe cyangwa se umurebe mu buryo bubimwereka. Ibyo bigufasha kuza kugutega amatwi agatangira gucisha make.

Iyo umwana atize kumenya gucogoza amahane ye, ahanini arabikurana ukazasanga ni wa mwana ugera mu bwangavu akarwana n’ababyeyi be, bakabayobora uko bashaka. Ni byiza rero ko umubyeyi yatangira gukurikirana umwana hakiri kare amazi atararenga inkombe.

Source : empoweringparents.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe