Urujijo ku gukura gucana inyuma mu byaha bihanwa

Yanditswe: 15-02-2016

Nyuma yaho Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko (Rwanda Law Reform Commission, RLRC), itangarije ko icyaha cy’ubusambanyi ku bashakanye (gucana inyuma) kigiye gukurwa mu gitabo mpanabyaha kirimo kuvugururwa ubu, abaturage bamwe ntibavuga rumwe ku gukurwaho kw’iki cyaha.

Mu kiganiro RLRC yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize nibwo yavuze ko iyo ngingo yakuwemo bitewe n’uko isezerano ryo gushyingirwa ari kimwe n’andi masezerano, bityo bikaba bidakwiye kuba icyaha, ahubwo bigomba gufatwa nko kutubahiriza isezerano. Bivuze ko usibye guhabwa gatanya ibindi bihano byahabwa uwaciye inyuma uwo bashakanye nko gufungwa n’ibindi bitazongera kubaho igihe iryo vugurura rizaba rimaze kwemezwa.

Abaturage bamwe twaganiriye bagize icyo bavuga ku ikurwa ry’icyaha cy’ubusambanyi mu mu byaha bihanwa n’amategeko, ibitekerezo byabo bikaba bigaragaza ko bamwe batishimiye uko gukurwaho abandi bo bagasanga ntacyo bizangiza.

Twizeye ni umugabo w’imyaka 47 yagize ati : “Numva abantu bari bakwiye gutinya gatanya aho gutinya uburoko. Niba uwahemukiwe yarega bakamuha gatanya, ndumva icyo aricyo gikuru. Kuko n’ubundi gufunga umuntu ntibyabuzaga guhabwa gatanya.”

Antony nawe ni umugabo wubatse yagize ati : “Ibyo natcyo bitwaye kuko niba guca inyuma uwo mwashakanye ari ukutubahiriza amasezerano, igihe uwaciwe inyuma adashoboye kubyihanganira, yasaba ko amasezerano aseswa. ahubwo ikindi gikwiye kurebwaho ni uburyo bwo gutanga gatanya bitagoranye, kuko mbona aribyo bikomeza kongera ubwicanyi hagati y’abashakanye”

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko biriya bihano bitari gatanya hari benshi byabuzaga guca inyuma uwo mwashakanye.

Uwineza ni umugore ufite urugo yagize ati : “Biriya abantu bashobora kujya babyitwaza yaba abona hari inyungu afite mu gutandukana kandi nta kindi gihano azahabwa agakoresha uko ashoboye ku buryo asambana ukabimenya,ukaba ari wowe ujya gusaba gatanya. Hari nabazajya bajya gushaka aricyo bagamije bashaka ko mugabana umutungo , nahagera aguce inyuma kugirango usabe gatanya mugabane ibyo mutunze.

Ndagije nawe ni umugabo wubatse yagize ati : “Niba koko bagiye gukuraho icyaha cy’ubusambanyi kubera ko abashakanye baba baragiranye amasezerano sinumva ukuntu kwica ayo amasezerano atari icyaha gihanwa n’amategeko. Nabo bari kuvugurura icyo gitabo bazabanze babitekerezeho neza. Guca inyuma uwo mwashakanye ni icyaha umuntu aba agomba guhererwa igihano kugirango atazasubira, kandi icyo gihano gishobora kuba ibindi bitari ugusaba gatanya.”

Uko niko bamwe mu baturage batekereza ku ikurwa ry’icyaha cyo gucana inyuma mu gitabo mpanabyaha.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

  • Njye haricyo mbivugaho,

    Haricyo muzaba mwirengangije nimujya gukuramwo iryo tegeko. kuko gusezerana n’umuntu byagombye kuba amasezerano aruta ayandi yose muvuga. kuko musezerana muri babiri nyuma hakiyongeramwo abana, bivuze ngo rya sezerano rigera no kubana banyu. mwikumva ko ari isezerano nkayandi kuko riruta ayandi yose. ntababeshye hari abagabo benshi cg se abagore batinyaga kugwa muricyo cyaha kuberako batinyaga gufungwa kurusha gutandukana. muramutse murikuyemwo umubare wabacana inyuma uziyongera kandi namwe muzabyibonera. abazabigwamwo ni abana. mwicare mubinonosore neza ahubwo nibiba ngombwa mukomeze iryo tegeko aho kuritesha agaciro. uretse ko imbere y’Imana ritazateshwa agaciro numunsi numwe. Imana yaremeye umugabo umugore umwe umukwiye ibindi byose ni ibitero by’umwanzi uhumya amaso abantu akabumvisha ko gucana inyuma ntacyo bitwaye. biragitwaye rwose kuko muba mwasezeranye kutazahemukirana nicyo ni igihemu ahubwo gikomeye cyane. Uhoraho abane namwe abigishe igikwiye cyagombye gukorwa kugirango ingo ziri gusenyuka zikomere.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe