Imyenda yo hejuru miremire n’ibyo yambaranwa

Yanditswe: 17-02-2016

Muri iyi minsi hagezweho kwambara imyenda yo hejuru miremire ku bakobwa irimo imipira ,amashati n’amakoti birenga ku kibuno,kandi bikagira n’imyenda yo hasi bijyana kuburyo ubona ubyambaye aberewe.

Ku bakobwa benshi hagezweho kwambara umupira muremure urenga ku kibuno kandi ukaba usumbana,igice cy’inyuma ari kirekire,maze bakawambarana n’ipantaro ya kora.

Usanga kandi abakobwa bamwe bakunda kwambara nk’ipantaro y’icupa n’agapira gato bagatebeza,maze inyuma bakambaraho agashati karekare karenga ku kibuno ka jire,kadafite amaboko.

Nanone kandi hari uwo usanga yambaye nk’ipantaro y’icupa ,maze akarenzaho agashati karekare karenga ku kibuno kameze nk’agakanzu kamurekuye kandi kadafite amaboko.

Ushobora kandi gusanga umukobwa yaradodesheje ipantaro n’ikoti bisa,ariko iryo koti rikaba ari rirerire rigera munsi y’ikibuno.

Abandi usanga baharaye kwiyambarira nk’ipantaro y’icupa,maze hejuru bakambara agashati ka blouse korohereye gataratse kandi karekare karenga ku kibuno,nabyo usanga ari imyambaro myiza cyane ku mukobwa.

Iyi niyo myambaro yo hejuru miremire igezweho ku bakobwa b’abasirimu,bakunze kwambarana n’amapantaro y’amacupa kandi ukabona baberewe.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.